Minisitiri w’Ubutabera muri Maroc yunamiye inzirakarengane za Jenoside ku Gisozi

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 20 Mutarama 2019 saa 02:49
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutabera muri Maroc, Mohamed Auajjar, yasuye Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zisaga ibihumbi 250 ziruruhukiyemo.

Minisitiri Auajjar yageze ku rwibutso mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 20 Mutarama 2019, agaragiwe n’itsinda ry’abayobozi bazanye mu ruzinduko bari kugirira mu Rwanda.

Bari baherekejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène.

Bakigera ku Gisozi beretswe film mbarankuru igaragaza urugendo rusharira Abatutsi banyuzemo mu minsi ijana yasize abarenga miliyoni bishwe.

Bazengurukijwe ibice bigize urwibutso basobanurirwa imibereho y’Abanyarwanda mbere y’Abakoloni, uko babibwemo amacakubiri ashingiye ku moko yanabaye ikiraro kiganisha kuri Jenoside. Banunamiye inzirakarengane zihashyinguye.

Urwibutso rwa Kigali rubumbatiye amateka yose y’icurwa ry’umugambi wa Jenoside, uko yashyizwe mu bikorwa n’intambwe itajegajega u Rwanda rwateye mu kwiyubaka nyuma y’imyaka 25 ihagaritswe.

Nirwo runini mu gihugu kuko ruruhukiyemo imibiri isaga 250.000 yavanywe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

Minisitiri w’Ubutabera muri Maroc, Mohamed Auajjar, yatangaje ko ibyabaye mu Rwanda ari indengakamere.

Yagize ati “Njye n’itsinda twazanye twakozweho cyane n’ibyo twabonye muri uru rwibutso.Wabaye umwanya wo kwibera abahamya b’ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo, rukabasha kubivamo rukongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda bwubakiye ku musingi w’indangagaciro z’ikiremwamuntu, umuco, amahoro n’uburenganzira bwa muntu.

Yavuze ko bikwiye ko aya mateka amenyekana ngo ibyabaye bitazasubira ukundi.

Yakomeje agira ati “Ibyo Perezida Kagame yakoze hano biduha ishema nk’Abanyafurika ku bugwaneza bwe, imbaraga z’iki gihugu n’ububasha bw’u Rwanda bwo kongera kwiyubaka mu gihe gito nyuma ya Jenoside. Ni intsinzi ikomeye ku muntu, imibereho, ubukungu n’umuco.”

Mu 2017, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze impapuro z’ibirego 218 byo gushakisha abakekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi bari hanze.

Minisitiri Auajjar yashimangiye ko urwego rw’ubutabera rukwiye kongera imbaraga mu bukangurambaga bwo guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside bakihishahisha mu mahanga.

Ubushinjacyaha bumaze kohereza impapuro zirenga 900 mu bihugu bitandukanye muri Afurika, i Burayi, muri Amerika n’ahandi ariko u Rwanda rumaze kwakira abakekwaho ibyaha bya Jenoside bagera kuri 22 gusa.

Biteganyijwe ko Minisitiri Auajjar n’abamuherekeje bazagira ibiganiro byihariye na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda ku wa 21 Mutarama 2019 biganisha ku mikoranire y’impande zombi.

Minisitiri w’Ubutabera muri Maroc, Mohamed Auajjar, yatangaje ko ibyabaye mu Rwanda ari indengakamere
Minisitiri w’Ubutabera muri Maroc, Mohamed Auajjar, yashyize indabo ku rwibutso rwa Kigali rushyinguyemo inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi
Minisitiri w’Ubutabera muri Maroc, Mohamed Auajjar, asobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza