Minisitiri w’Uburezi yirukanye uwari ushinzwe site ikorerwaho ibizamini, ahita amusimbuza

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 20 Ugushyingo 2018 saa 10:39
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura, yirukanye Mbonabucya Gérard wari ushinzwe gukurikirana ibizamini ku kigo cy’amashuri y’imyuga cya SOS mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo nyuma yo gusanga abanyeshuri bicajwe nabi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ugushyingo mu gihugu hose hatangiye ibizamini bisoza icyiciro cya mbere n’icya kabiri by’amashuri yisumbuye.

Minisitiri Mutimura ni we ku rwego rw’igihugu watangije ibyo bizamini, abitangiriza muri Ecole Technique SOS.

Kuri icyo kigo, hakoreye abanyeshuri 153 bo mu bigo by’amashuri byigisha ubumenyingiro birimo Ecole Technique SOS, World Vision Secondary School na APAETA.

Ahagana saa mbili z’igitondo ubwo Mutimura yari atangiye gutanga ibizamini ku banyeshuri, yaje kubona abanyeshuri babiri bicaranye kandi barakora ikizamini kimwe cy’imibare.

Amaze kugenzura icyumba cyose, yasanze hari abanyeshuri benshi bicaranye kandi barakora ikizamini kimwe.

Yahise asaba Mbonabucya wari ukuriye ikorwa ry’ibizamini kuri icyo kigo gusohoka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru amaze gutangiza ibizamini, Minisitiri Mutimura yavuze ko Mbonabucya atirukanywe mu kazi k’uburezi asanzwe akora, ahubwo ngo yasimbujwe ku mwanya wo gukurikirana ibizamini.

Ati “Musabye ko adakora akazi yari ashinzwe aha, dusaba undi ko agakora. Ntabwo tumwirukanye ariko dusabye ko yajya ku ruhande kugira ngo abandi bamufashe akazi kuko ntabwo yagakoraga neza.”

Yaboneyeho gusaba abandi bakurikirana ibizamini mu gihugu hose kwitwararika, bakagenzura ko nta banyeshuri bicaranye kandi barakora ikizamini kimwe.

Ati “Abantu bakwiye kuba bafite umwanya uhagije, metero eshatu cyangwa ebyiri n’igice hagati y’umwana n’undi kuko ikibazo ntabwo ari umwanya ahubwo ni uburyo baba babiteguye.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gasabo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nyirabahire Languide, yavuze ko ari ukwibeshya kwabayeho kuko ngo bari barabyiteguye bihagije.

Ati “Hari abagombaga gukora Imibare A na B (Mathematics A &B). Buriya ntabwo bigana n’ubundi. Habayeho kwibeshya, intebe ebyiri nibo ba B bari bicaranye ariko ahandi niba bicaraga ari A na B ntabwo ikizami cyasaga. Twabanje gusobanuza. ”

Mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye hakoze abanyeshuri 99 288 barimo abakobwa 54 194 n’abahungu 45 094.

Mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye mu masomo y’uburezi rusange hakoze 46 688 mu gihe mu mashuri y’ubumenyi ngiro hakoze 21 847.

Abanyeshuri bicaranye barakora ikizamini kimwe bahinduriwe ibyicaro
Abanyeshuri yasangaga bicaranye barakoze ikizamini kimwe yahitaga abahindurira ibyicaro
Mbonabucya (ibumoso) yasohowe asimbuzwa undi
Minisitiri Mutimura abaza abanyeshuri ubwoko bw'ibizamini barakora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza