Minisitiri w’Uburezi yasobanuye impamvu PAC yamutegereje igaheba

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 23 Werurwe 2019 saa 06:55
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura, yemereye Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta (PAC), ko habayeho amakosa ashingiye ku burangare bw’abakozi batamumenyesheje ko yagombaga kwitaba iyi komisiyo iherutse kumutumira ikamutegereza ikamubura.

Ni ubutumire iyi Minisiteri yagombaga kwitabira ku wa Gatatu tariki 20 Werurwe 2019, gusa ntiyabwitabira ku mpamvu yasobanuye ko zatewe n’uburangare bw’abakozi bashinzwe kubimumenyesha.

Icyo gihe abadepite bahamagaye muri Mineduc, babasubiza ko batamenyeshejwe. Ubusanzwe Inteko yandikira Minisitiri w’Intebe nawe akamenyesha Minisiteri itahiwe ko igomba kwitaba.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Minisitiri w’Uburezi, Dr. Eugène Mutimura n’abayobozi b’ibigo bishamikiye kuri iyi Minisiteri bitabye PAC, kugira ngo batange ibisobanuro ku bibazo byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya leta.

Depite Ntezimana Jean Claude yavuze ko “Nabyo ndabibonamo ikibazo, mbona haba harimo ikosa kuko abadepite tureba byose, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe barabatumiye, ariko kugeza ubu mwatugaragarije ko ntabyo mwamenye.”

“Mutubwire niba ntabyo mwabwiwe, haba harimo ikibazo cy’imikoranire.”

Perezida wa Komisiyo, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yavuze ko ubutumire bwabo babugejeje mu Biro bya Minisitiri w’Intebe kandi bababwiye ko na Mineduc yabimenyeshejwe.

Yagize ati “Icyo twashakaga kumenya uburyo Minisiteri zindi esheshatu zibona ubutumire zikitaba, Mineduc ntize. Kandi twavuganye n’ibiro bya minisitiri w’intebe batubwira ko ubutumire bwageze kuri bose. Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byarabatumiye ariko kugeza ubu mwatugaragarije ko ntabyo mwamenye. Ariko kugeza ubu twe tuzi ko mwatumiwe.”

Minisitiri Mutimura yemeye amakosa yabayeho avuga ko ibiro bya Minisitiri w’Intebe byari byamenyesheje Mineduc, ariko abashinzwe kubwira Minisitiri ko afite ubutumire agomba kwitabira ntibabimubwira bituma akomeza mu zindi gahunda.

Yagize ati “Abakozi bacu bari bashinzwe kutugezaho amakuru n’ubutumire ntabwo bayatugejejeho ku gihe kubera uburangare, twafashe rero ingamba zo kubahana nk’uko amategeko abiteganya kandi tuzabahana ntabwo tuzabitindaho.”

Depite Ngabitsinze yavuze ko imikoranire ari yo yabaye ikibazo muri iyi minisiteri asaba kongera urwego rw’imikoranire.

Umunsi Minisitiri Mutimura yagombaga kwitaba PAC yari umushyitsi mukuru mu muhango wo gusoza amahugurwa y’iminsi itatu yabereye muri La Palisse Hotel Nyamata, yahawe abagore 100 hagamijwe kubatyariza ubumenyi mu bijyanye na serivisi z’ubukerarugendo.

Minisitiri w'Uburezi n'Abayobozi b'ibigo biyishamikiyeho bitabye PAC kuri uyu wa Gatandatu
Abayobozi bagize komisiyo ya PAC babajije Minisitiri impamvu bamutumiye ntiyitabire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza