Ubwo Kuwa Gatatu tariki 11 Ugushyingo, Komisiyo y’Abadepite ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’ingengo y’imari ya Leta (PAC), yagezaga ku Nteko rusange y’abadepite raporo ku isesengura rya raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta 2013/2014, yagarutse ku bigo bya leta byagaragayemo imicungire y’umutungo itanoze, isaba inzego bireba gukurikirana ababigizemo uruhare bakabiryozwa.
PAC yagaragarije umutwe w’Abadepite ko imishinga myinshi ya Leta igaragaramo inyigo zizwe nabi, akazi kadakoze neza, kutarangiza imirimo, guhendesha leta, imicungire mibi y’amasezerano, n’ihuzabikorwa ritanoze.
Ibi bikaba byaratumye ifata imyanzuro yiganjemo gusaba inzego zitandukanye kugira icyo zikorera abagize uruhare mu bikorwa byose byahombeje Leta.
Mu myanzuro yasomwe na Visi Perezida wa PAC, Karenzi Theoneste, Minisitiri w’Uburezi yasabwe gufatira ibyemezo abagize uruhare mu gutuma amafaranga angana n’ibihumbi 516 by’amadorali yoherejwe muri Nigeria aburirwa irengero, n’abandi bahembye abakozi batagikora.
Yagize ati “Minisitiri w’Uburezi arasabwa gufatira ibyemezo abakozi ba REB n’abandi babifite mu nshingano bagize uruhare ku mafaranga yaburiwe irengero yoherejwe abanyeshuri bo muri American University of Nigeria binyujijwe muri BNR.”
Aya mafaranga angana na miliyoni zisaga 370 z’amafaranga y’u Rwanda yaburiwe irengero ubwo REB yayohererezaga abanyeshuri 14 biga muri Nigeria. Hitabajwe Polisi y’igihugu byagaragaye ko aya mafaranga yagiye kuri konti y’umuntu uri muri Espagne.
Minisitiri w’Uburezi yanasabwe gufatira ibyemezo abakozi ba REB n’abandi babifite mu nshingano bagize uruhare mu gusohora amafaranga yishyuwe abarimu b’icyongereza (Mentors) batagikora, ibikoresho byabuze n’ibyibwe, ibibazo mu nyubako n’ibyatanzwe bidakenewe.
Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya 2012-13 yagaragaje ko mu makosa yo gucunga nabi umutungo wa Leta harimo no kuba REB yarishyuye abarimu b’icyongereza (Mentors) bataye akazi amafaranga y’u Rwanda miliyoni 25 bidakwiye.
Depite Manirarora avuga ko asanga ayo mafaranga agomba kugaruzwa binyuze muri Minisiteri y’Ubutabera n’Ubushinjacyaha.
PAC kandi yasabye ubutabera gucukumbura no kugaragaza abantu bose bagize uruhare mu bibazo bivugwa muri iyi raporo bijyanye n’imishinga yizwe nabi, iyadindiye, iyakozwe nabi, iyasizwe na ba rwiyemezamirimo, iyahendesheje Leta, iyagaragayemo imicungire mibi y’amasezerano, ababigizemo uruhare bakaba bagomba gukurikiranwa bakabiryozwa.
Iyi raporo igaruka ku bibazo by’imiyoborere bigaragara mu bigo bya leta aribyo bikomeje kuba imvano y’imicungire mibi y’umutungo wa Leta.
Ikigo nka RBC cyagaragayemo ikinyuranyo cya miliyari isaga imwe hagati y’igiciro cy’imiti yagaragaye mu bubiko n’ayanditswe mu bitabo. Ikindi cyagaragaye muri RBC ni ibikoresho byo kwa muganga bifite agaciro ka miliyari 8 byaguzwe bigomba gushyirwa mu bitaro bitandukanye ariko icyo gihe bikaba byari bikiri mu bikarito byajemo.
TANGA IGITEKEREZO