Biteganyijwe ko azagera mu Rwanda ku wa Kane tariki 12 Mutarama, aho azasura n’ibindi bihugu birimo Afurika y’Epfo, Gabon, Zimbabwe n’Ibirwa bya São Tomé et Príncipe.
Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Turikiya rivuga ko Minisitiri Çavuşoğlu azasura ibi bihugu mu rwego rwo kwagura umubano n’ubufatanye mu nzego zirimo iterambere ry’akarere n’ubufatanye hagati ya Turikiya na Afurika.
Minisitiri Çavuşoğlu agiye kugendera u Rwanda mu gihe ibihugu byombi bifitanye umubano mwiza, washyizwe ku yindi ntera mu 2013 ubwo u Rwanda rwafunguraga Ambasade muri Turikiya, mu 2014 iki gihugu nacyo kikayifungura i Kigali.
U Rwanda na Turikiya bisanzwe bifitanye imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo n’iz’umutekano, by’umwihariko polisi.
Muri Werurwe 2020 Polisi y’u Rwanda na Polisi yaTurikiya bemeranyije gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye, by’umwihariko mu kubaka ubushobozi.
Ni igikorwa cyabaye ubwo Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Dan Munyuza yari mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Turikiya, ku butumire bwa mugenzi we uyobora Polisi y’icyo gihugu, Dr Mahmet Aktas.
Mu 2015 kandi Leta y’u Rwanda n’iya Turikiya, i Ankara, zasinyanye amasezerano ashimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Icyo gihe kandi Polisi y’u Rwanda ndetse na Polisi ya Turikiya zasinye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye no guhanahana amahugurwa mu kurwanya iterabwoba.
Bemeranyije kandi kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, amahugurwa y’umutwe udasanzwe wa Polisi (Special forces ) no guhugura abapolisi bazahugura abandi.
Mu ntangiriro za 2021 kandi, Leta ya Turikiya yahaye abanyeshuri 200 bo mu Rwanda amahirwe yo kwiga muri kaminuza zaho zikomeye, mu byiciro bitatu birimo icya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s Degree), Masters no gukorerayo impamyabumenyi z’ikirenga, PhD.
Muri rusange mu myaka irenga umunani Turikiya imaze ifunguye ambasade yayo mu Rwanda, umubano w’ibihugu byombi ugeze ku rwego rushimishije ndetse ibihugu byombi bimaze gusinyana amasezerano 20 mu bijyanye n’uburezi, ubucuruzi, ishoramari n’ibindi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!