Afurika y’Epfo: U Rwanda rwamurikiye abashoramari imishinga ikomeye rufite

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Ugushyingo 2018 saa 05:57
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku ishoramari muri Afurika, aho itsinda ayoboye ryagize umwanya wo kwereka abashoramari imishinga igihugu gifite bashobora gushoramo imari yabo.

Ni inama yatangiye ku itariki ya 7 Ugushyingo 2018 isozwa kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Ugushyingo i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Muri iyi nama yateguwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yahagarariye Perezida Paul Kagame.

Yitabiriwe kandi n’abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma batandukanye bo ku mugabane wa Afurika barimo Perezida Cyril RAMAPHOSA wa Afurika y’Epho ari na we wayitangije ku mugaragaro, Perezida Macky Sall wa Sénégal, Visi Perezida wa Nigeria Prof Yemi Osinbajo n’abandi.

Yari igamije kurebera hamwe uburyo ibihugu bya Afurika byakongera imbaraga mu ishoramari mu rwego rw’ibikorwa remezo, ingufu, ubuhahirane no gufata ingamba za ngombwa zo korohereza ishoramari mu bihugu bya Afurika.

Minisitiri w’Intebe n’itsinda yari ayoboye itsinda ririmo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana hamwe n’abashinzwe ishoramari mu Rwego ry’Igihugu Rushinzwe Iterambere, RDB.

Nk’uko ibiro bya Minisitiri w’Intebe byabitangaje, "Banaboneyeho umwanya wo kugaragariza abashoramari batandukanye ku ngamba u Rwanda rwafashe mu rwego rwo korohereza ishoramari no kubamurikira imishinga itandukanye bashoramo imari cyane cyane iyo mu rwego rw’ikoranabuhanga."

"Imwe mu mishinga bamurikiye abashoramari irimo Umushinga wa Kigali Innovation City (KIC), Umushinga w’ubukererarugendo muri Karongi, Umushinga wo kubaka amazu aciriritse yo guturwamo, n’umushinga w’ubuhinzi."

Bamwe mu bashoramari bitabiriye iki kiganiro bahise bagaragaza ko bifuza kuza gushora imari yabo mu Rwanda.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel n’Umuyobozi wa Africa50, Alain Ebobissé
Minisitiri Dr Ndagijimana na Ebobissé uyobora Africa50 bemeranyije ubufatanye mu guhindura u Rwanda igicumbi cy'ibigo by'ikoranabuhanga
Iyi nama yiga ku ishoramari muri Afurika yanitabiriwe n'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma batandukanye
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yanagize umwanya wo guhura n'abashoramari batandukanye
Minisitiri w'Intebe aramukanya n'umwe mu bashoramari
Ambasaderi w'u Rwanda muri Afurika y'Epfo Vincent Karega hamwe na Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza