Minisitiri w’Intebe yatuwe ikibazo cy’imyenda ya mituweri ya miliyoni 80 Frw mu Bitaro bya Kigeme

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 25 Nzeri 2018 saa 01:58
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yatuwe ikibazo cy’amafaranga abarirwa muri miliyoni 80 Frw y’Ubwisungane mu Kwivuza atarishyuwe Ibitaro bya Kigeme byo mu Karere ka Nyamagabe, ubwo iyi misanzu yari igucungwa n’akarere mbere yo kwimurirwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB.

Icyo kibazo yakigejejweho kuri uyu wa Mbere ubwo yasuraga ibyo bitaro mu ruzinduko rw’iminsi ibiri ari kugirira mu Ntara y’Amajyepfo, areba ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Guverinoma n’iterambere muri rusange.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kigeme, Dr Nzabonimana Ephraim, yavuze ko mu bibazo bihagaragara harimo icy’amafaranga batishyuwe y’abantu bivurije kuri mituweri, ubwo imisanzu y’abaturage yari igicungwa n’akarere.

Ati “Mituweri itangira muri za 2014 na 2015 ikitwa iy’abaturage igarukira ku rwego rw’akarere, icyo gihe nibwo amadeni yabaye menshi, ku Bitaro bya Kigeme yageze kuri miliyoni 200. Nyuma mituweri ijyanwe gucungirwa muri RSSB twabaruye amadeni afatwa nk’ibirarane (…) Leta yashakishije amafaranga iratwishyura badusigaramo miliyoni 80Frw.”

Akomeza avuga ko kudahabwa ayo mafaranga byagize ingaruka kuko ibikorwa bari barashyize mu igenamigambi ry’ibitaro byadindiye.

Dr Nzabonimana yavuze ko no muri iki gihe hari agera kuri miliyoni 15 Frw baberewemo na RSSB, bigatuma nabo batabasha kwishyura imiti uko bikwiye muri farumasi y’akarere.

Avuga ko kudahabwa ayo mafaranga ku gihe bigira n’izindi ngaruka zirimo kubura ibikoresho by’ibanze no kudahemba abakozi neza, maze serivisi batanga ntizigende neza.

Ati “Nk’abakozi bakorera ku masezerano akenshi bagenda bahembwa ku buryo butinze ariko hari n’bikoresho by’ibanze bishobora kubura kubw’ayo mafaranga adahise aboneka, bigatera imitangirwe ya serivise itari myiza.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yababwiye ko amafaranga baberewemo na RSSB izayabishyura ariko ayo batishyuwe mituweri igicungwa n’uturere, ari ikibazo cyo kwigwaho.

Yagize ati “Ikibazo mufite gikomeye ni ibyo birarane mwari mufitiwe mbere mituweri itaraba iya RSSB, nibyo abantu baganiraho. Ibya RSSB byo bazabyishyura.”

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kigeme, Dr Nzabonimana Ephraim, yabwiye IGIHE ko Minisitiri w’Intebe yabagiriye inama yo kwandikira inzego bireba kugira ngo bafashwe mu kwishyuza.

Ati “Yatwijeje ko twakwandika akarere kakabyemeza, tukamwandikira tukamenyesha Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na Guverineri ndetse na Minisiteri y’ubuzima, ikibazo bakazakiganiraho.”

Ku munsi umwe Ibitaro bya Kigeme byakira abarwayi bagera ku 150 bivuza bataha n’abahabwa ibitaro bagera ku 100.

Muri uyu mwaka wa 2018 mu Karere ka Nyamagabe abaturage bamaze kwitabira gutanga mituweri bageze kuri 63%. Umwaka ushize warangiye bari kuri 72%.

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yasuye ibitaro bya Kigeme kuri uyu wa Mbere
Minisitiri w'Intebe yasabye ko ubuyobozi bw'ibitaro bya Kigeme kwandikira inzego bireba
Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente yari aherekejwe na Minisitiri w'Ubuhinzi, Dr Gerardine Mukeshimana
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard hamwe n'abandi bayobozi basuye Ibitaro bya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza