Minisitiri w’Intebe yatanze ishusho y’imihanda mu Rwanda n’imbogamizi zihari

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 4 Ukuboza 2018 saa 10:25
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yagaragarije Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rwo kubaka no gufata neza imihanda mu gihugu cyose.

Iki kiganiro cyagarutse ku byagezweho mu rwego rwo guteza imbere imihanda kugeza 2018, yagitanze kuri uyu wa 4 Ukuboza 2018. Giteganywa n’Itegeko Nshinga ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 mu ngingo yaryo ya 133.

Mu Rwanda hari imihanda ireshya na kilometero 38.803,4. Imihanda ya leta (yo ku rwego rw’igihugu) ireshya na kilometero 2.749 irimo iya kaburimbo ingana na kilometero 1.379 na kilometero 1.370 z’iy’igitaka.

Imihanda ya leta ni imihanda mpuzamahanga ihuza u Rwanda n’ibihugu by’abaturanyi, ihuza uturere cyangwa se Akarere n’Umujyi wa Kigali, ifasha kugera ahantu h’ubukerarugendo n’ahandi hakomeye mu gihugu cyangwa ku rwego mpuzamahanga nk’ibibuga by’indege n’ibyambu.

Imihanda y’uturere n’Umujyi wa Kigali n’ahandi hafatwa nk’imijyi ni kilometero 13 565. Imihanda ya kaburimbo n’iy’amabuye muri yo ni kilometero 232,92. Imihanda y’igitaka ni kilometero 13.332,08 naho ireshya na kilometero 22.489,4, iya kaburimbo n’amabuye ni kilometero 326, igitaka ikaba kilometero 22.163.4.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko “Muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere, hateganyijwe kubaka imihanda mishya ya kaburimbo iri ku burebure bwa kilometero 394, gusana iya kaburimbo ingana na kilometero 534.8, kubaka no gusana imihanda ya kaburimbo y’uturere n’imijyi ya kilometero 350.’’

Yakomeje avuga ko hazanabaho kubaka no gusana imihanda y’imigenderano ingana na kilometero 3,085 no gufata neza imihanda y’igitaka ifite uburebure bwa kilometero 1091.

Mu kwagura ibikorwa remezo by’imihanda, hazubakwa imishya ya kaburimbo ireshya na kilometero 394; uwa Ngoma-Bugesera-Nyanza wa kilometero 123. Isoko ryaratanzwe ndetse uzubakwa kuva mu 2019 kugeza mu 2022.

Undi muhanda ni uwa Huye-Kibeho-Ngoma/Munini ureshya na kilometero 66 uzaba wuzuye mu 2021.

Hanateganyijwe kubakwa indi imihanda ya Leta irimo uwa Base-Butaro-Kidaho wa kilometero 68, uwa Base–Gicumbi-Rukomo-Nyagatare ureshya na kilometero 124 n’uw’Akagera- Ikibuga mpuzamahanga cya Bugesera wa kilometero 13.

Dr Ngirente yanagaragaje imihanda ya Leta ya kaburimbo izasanwa. Irimo uwa Musanze-Cyanika wa kilometero 32, Kagitumba-Kayonza-Rusumo wa kilometero 209, Muhanga-Karongi wa kilometero 60, Huye-Kitabi wa kilometero 53 na Kigali-Muhanga-Akanyaru Haut wa kilometero 157.

Hanateganyijwe umuhanda mugari uzengurutse Umujyi wa Kigali wa kilometero 80, imihanda yo mu mijyi itandatu yunganira Kigali mu Cyiciro cya Kabiri ireshya na kilometero 40.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yavuze ko ikigero cy’ubwiza bw’imihanda cyageze kuri 97% ugereranyije n’intego Guverinoma y’u Rwanda yari yihaye ya 95%.

Yagize ati ‘‘Imihanda ya kaburimbo ya Leta yasanwe kuva 2011-2018, irimo uwa Kigali - Musanze ureshya na kilometero 88, uwa Kigali - Gatuna wa kilometero 78, Rusizi - Crète Congo Nil - Kitabi wa kilometero 93.2 na Karongi-Rubengera wa kilometero 17, igiteranyo kikaba ibilometero 276.2.’’

Kuva mu 2013, hubatswe hanasanwa imihanda y’uturere n’imijyi ifite uburebure bwa kilometero 2.478.

Imbogamizi ziri mu bijyanye n’imihanda zirimo imodoka nyinshi muri Kigali, imihanda y’igitaka itaramba n’ingengo y’imari idahagije igihugu kitabona uko kibyifuza.

Dr Ngirente yavuze ko “Hafashwe ingamba zirimo kubaka imihanda mishya yunganira isanzwe no kwagura isanzwe aho bikenewe. Gukomeza kongera ingengo y’imari igenerwa ibikorwa remezo by’imihanda no kurushaho gushishikariza abikorera kubigiramo uruhare.’’

Yanavuze ku kwihutisha inyigo izagaragaza ahaturuka imari yo kunganira ingengo y’imari Leta igenera Ikigega cy’Imari cyo Gusana Imihanda (RMF) yo kuyifata neza.

Yagize ati “Tukomeza kubaka ibikorwa bihangana n’ihindagurika ry’ibihe no kurangiza inyigo izagaragaza ibishobora kugirwaho ingaruka n’ibiza, n’ingamba zo kubibungabunga.”

Raporo yiswe “The Global Competitiveness Report 2016-2017” yakozwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu (World Economic Forum, WEF) yashyize u Rwanda ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu kugira imihanda igendeka neza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu
Perezida wa Sena, Bernard Makuza akurikirana uko Minisitiri w'Intebe agaragaza ishusho y'imihanda mu Rwanda
Depite Musa Fazil Harerimana
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille, ni we wayoboye Inteko Rusange y'imitwe yombi kuri uyu wa Kabiri
Depite Dr Habineza Frank yabajije Minisitiri w'Intebe uwishyura amashanyarazi acanira amatara yo ku mihanda
Ikiganiro cyatangiwe mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite
Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascène
Abadepite n'abasenateri beretswe intambwe ya Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rwo kubaka no gufata neza imihanda mu gihugu
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere hazubakwa imihanda ya kaburimbo ireshya na kilometero 394
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard aganira na Perezida wa Sena, Bernard Makuza
Mu Rwanda hari imihanda ireshya na kilometero 38.803,4

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza