Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko ubufatanye n’ikigo IFPRI buzarandura ikibazo cy’ibiribwa mu Rwanda

Yanditswe na Habimana James
Kuya 7 Ukuboza 2019 saa 10:32
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko ubusesenguzi buzakorwa n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ubushakashatsi ku biribwa (IFPRI), buzafasha u Rwanda kurandura ikibazo cy’ibiribwa n’imirire mibi muri gahunda igihugu cyihaye.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo hagaragazwaga ubufatanye n’iki kigo kizobereye mu gukora ubushakashatsi ku bijyanye n’ibiribwa, ubuhinzi n’imirire.

Iki kigo kigiye kujya gikorera mu Rwanda ku buryo gifasha ibigo bitandukanye bifite n’aho bihuriye ku iterambere ry’umuturage, kikabifasha gukora ubusesenguzi kuri politike biba byagiye bishyiraho, harebwa niba koko ari zo zari zikenewe, hanarebwa uburyo zizafasha umuturage kuva mu bukene.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi igaragaza ko abanyarwanda bihagije mu biribwa ku kigero kiri hejuru ya 80%, gusa igihugu kiracyafite ikibazo cy’igwingira kuko kikiri hejuru ya 30%.

Dr Ngirente avuga ko ubufatanye bwa guverinoma n’iki kigo, bizafasha u Rwanda kurandura inzara mu 2025.

Yagize ati “Gutangiza iyi gahunda bigamije kongera ubushobozi no gutanga amakuru ahagije, iki ni ikimenyetso n’umuhate mu kurangiza ikibazo cy’inzara n’igwingira.”

Yavuze ko gahunda ihari yo gukemura ikibazo cy’inzara mu 2025, ari bumwe mu buryo ibihugu byihaye biciye mu bufatanye n’iki kigo, harebwa ahashyirwa ingufu no kureba ahari icyuho ngo kivanweho.

Yagize ati “Imwe muri gahunda zashyizweho ni yayindi ishobora guha igihugu ubusesenguzi bw’amakuru ashingiye ku bushakashatsi no kubaka ubushobozi mu buhinzi.”

Avuga ko iyi gahunda nigerwaho, bizaba igipimo cyiza cy’u Rwanda mu kugera kuri gahunda ya SDGs ya kabiri, nk’uko intego ihari ari ugushaka igisubizo cyo kurangiza ikibazo cy’inzara, kubona ibiryo bihagije, gukemura ikibazo cy’imirire mibi no guteza imbere ubuhinzi.

Ati ‘Iyi gahunda kandi izafasha kuzuza imbaraga zacu zo gukemura ibi bibazo, murabizi ko intego zacu ni ukureba ko buri munyarwanda abona ubuzima bwiza kandi akaba yatanga umusaruro mu muryango wacu.”

Agaragaza ko icyerekezo cya guverinoma, 2017-2024 ni uko ubuhinzi bugomba kujya buzamuka kuri 5.7% buri mwaka, umwaka ushize bukaba bwariyongereye ku kigereo cya 6%.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Mukeshimana Geraldine yavuze ko iyi gahunda izafasha mu gusesengura za politike baba bafite, kugira ngo harebwe niba zizagira akamaro ku rwego rwagutse.

Ati “Impamvu twashatse gufatanya n’aba bantu ni uko bazadufasha mu kumenya amakuru, ubundi twajyaga tubabahamagara bakaza kudufasha ariko twashatse ko baza bakaba muri minisiteri bakabana n’abantu bakorera mu gihugu, ubundi abakozi bacu bajyaga boherezwa i Washington ariko bakagenda ari bake.”

Avuga ko nyuma yo gushyiraho icyerekezo, ari bwo batangiye gushaka abantu babizobereyemo kugira ngo bakorane.

Umuyobozi Mukuru wa IFPRI, Shenggen Fan, yavuze ko kugira ngo urandure ikibazo cy’inzara n’imirire mibi, hari inzira nyinshi kandi ko ubu bufatanye yizera ko buzatanga umusaruro kuko hari n’ibindi bihugu byakunze.

Avuga ko icyizere agishingira ku miyoborere myiza iri mu Rwanda.

Ati “Igikomeye ni ishoramari kandi rizi aho rigomba kujya n’imiyoborere myiza kandi ibi byose biri mu Rwanda. Njye nakuriye mu Bushinwa aho twari dusonje kandi tubayeho nabi, mu1978 igihugu cyashyizeho gahunda yo kurangiza iki kibazo byaje kugera mu 1984 habayeho impinduka zikomeye mu buhinzi ku buryo buri mwaka ubuhinzi bwazamukaga kuri 7%, mu myaka itanu abenshi bari baravuye muri iki kibazo, mu Rwanda turamutse tuzamutse kuri 6% buri mwaka, nta mpungenge mfite ko iki kibazo cyakemuka mu 2025.”

Muri nzeri umwaka ushize Umuryango mpuzamahanga wita ku biribwa, FAO, watangaje ko mu 2017 abantu miliyoni 821 bari bugarijwe n’inzara ihoraho, bavuye kuri miliyoni 804 mu 2016.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ari kumwe na Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Mukeshimana kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa IFPRI, Shenggen Fan
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente avuga ko u Rwanda rushaka kurandura ikibazo cy'inzara mu gihugu
Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Mukeshimana avuga ko gufatanya n'iki kigo bizatanga umusaruro kuko kizobere mu gukora ubushakashatsi ku buhinzi harebwa ahashyirwa gahunda z'iterambere mu gihugu
Ubufatanye bw'u Rwanda n'iki kigo bugiye gufasha u Rwanda guteza imbere ubuhinzi
Umuyobozi Mukuru wa IFPRI Shenggen Fan yavuze ko u Rwanda rufite imiyoborere myiza ari yo mpamvu iyi gahunda izatanga umusaruro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza