00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe yasabye ko abahanga ibishya mu ikoranabuhanga barushaho gushyigikirwa

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 2 June 2022 saa 11:47
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yasabye ko urubyiruko rurushaho gufashwa mu guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga, nk’umusingi ubukungu bw’Isi buzaba bwubakiyeho mu bihe biri imbere.

uri uyu wa Kane yafunguye ku mugaragaro Inama mpuzamahanga y’urubyiruko yiswe ’Generation Connect Global Youth Summit 2022’, ihurije hamwe urubyiruko rwaturutse mu bihugu 115. Irabera mu Rwanda kuva ku wa 2-4 Kamena 2022.

Yavuze ko urubyiruko rukomeje kugira uruhare rukomeye mu kuziba icyuho kigaragara mu kubyaza umusaruro ikoranabuhanga, bigatanga amahirwe mashya mu bijyanye n’ubukungu.

Yatanze urugero ko nk’icyorezo cya COVID-19 cyagaragaje ko ari ngombwa ko buri wese yifashisha ikoranabuhanga, kugira ngo ibikorwa byinshi bibashe gukomeza nta nkomyi.

Yakomeje ati "Ariko kugira ngo tubyaze umusaruro aya mahirwe, ntawe ugomba gusigara inyuma. Kugira ngo dutegurire urubyiruko rwacu kubyaza umusaruro aya mahirwe, tugomba kongera imbaraga mu kuziba icyuho mu bikorwa remezo by’ikoranabuhanga ku Isi."

Yavuze ko usanga hari ibihugu byinshi nubwo abantu bagerwaho n’umuyoboro wa 3G cyangwa 4G, atari ko bose bawukoresha, ndetse ugasanga ijanisha riri hejuru ry’abatuye isi batabasha kubona internet mu ngo.

Yakomeje ati "Hatabayeho internet ihendutse, umubare munini w’urubyiruko ntiwabasha kubyaza umusaruro aya mahirwe, bikazarushaho kuzamura umubare w’abashomeri mu rubyiruko."

"Mu Rwanda twiyemeje kwifashisha ikoranabuhanga nk’umusingi w’iterambere. Gahunda yacu y’igihugu yo kwihutisha ubukungu iteganya kugeza ubumenyi bw’ikoranabuhanga ku rubyiruko rwose, ni ukuvuga abafite hagati y’imyaka 16-30, bitarenze umwaka wa 2024."

Ibyo ngo bizakorwa binyuze muri gahunda yo gutanga ubwo bumenyi, bukagera no ku bakuru nibura 60% bitarenze uyu mwaka.

Iyo gahunda ikagendana no gufasha abantu kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga, aho Guverinoma ifatanyije n’izindi nzego muri gahunda yiswe Connect Rwanda, telefoni zirenga 25,000 zimaze guhabwa abatu batandukanye barimo abahinzi, abajyanama b’ubuzima, abagore bakora ubucuruzi n’abandi.

Minisitiri w’Intebe Ngirente yasabye inzego zibishinzwe gushyigikira abazana ibitekerezo bishya mu ikoranabuhanga, no gukomeza kubongerera ubumenyi kugira ngo babashe kugera ku ntego ku isoko ry’umurimo.

Yakomeje ati "Ubumenyi mu ikoranabuhanga bukomeje kuba izingiro ry’imirimo yose. Igishimishije ni uko uruyiruko rwiteguye mu ikoranabuhanga ndetse rufite amahirwe yo kubibyaza umusaruro kurusha ibindi byiciro. Ibyo bizana amahirwe ariko akagendana n’inshingano."

"Raporo zigaragaza ko imirimo irenga miliyoni 200 muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara izaba ikenera ubumenyi mu ikoranabuhanga bitarenze 2030. Rero kuba 71% by’urubyiruko bafite imyaka 14-24 rukoresha internet, benshi muri iyi mirimo izaba iyanyu urubyiruko."

Muri urwo rugendo ngo urubyiruko narwo hari icyo rusabwa, kuko nko kuri internet hasigaye hakorewaho byinshi bishobora kurwangiza.

Harimo ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga bikomeza kwiyongera kandi bikagenda bihindura isura.

Yakomeje ati "Namwe mushobora gutuma internet itekana kandi igatanga umusaruro uko mugenda mukoresha iri koranabuhanga mukora ubukangurambaga, mwongerera abantu ubumenyi bwo gukoresha neza ikoranabuhanga no kuzana ibisubizo bifasha abaturage bacu."

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, yavuze ko urubyiruko rukwiye no kumenya guhitamo icyiza, kuko hanze aha hari byinshi ruzagenda rubona.

Yakomeje ati "Kenshi usanga mureba ibintu byinshi mu ikoranabuhanga, ariko ugasanga ibyo mwe mushyiraho ni bike. Mwubake ubucuruzi buhamye mwifashishije ikoranabuhanga, kandi mubashe kumenyana n’abandi bazabyara amasoko akenewe mu guhanga ibishya, muhange ibishya bizana ibisubizo ku baturage bacu."

Yakomeje ati "Igihe mutekereza guhanga ibishya, mutekereze abaturage bizagirira akamaro kurusha gutekereza inyungu, kubera ko iyo abantu banyuzwe n’ibyo ubaha, nta kabuza inyungu nayo izakurikiraho."

Yasabye abitabiriye iyi nama ibura buri muntu kuva mu Rwanda afite inshuti icumi zazavamo abashoramari bashya, abafatayabikorwa cyangwa abajyanama mu rugendo ruri imbere.

Umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya gahunda ihuza urubyiruko ya Generation Connect, Othman Almoamar, yavuze ko urubyiruko rukeneye gukora amahitamo mazima, ariko rusabwa gusubiza ibibazo bine by’ingenzi.

Icya mbere ni ukumenya ngo "Ndi nde?", icya kabiri ni kumenya ngo "Ni iki nzakora?", icya gatatu ni ukumenya ngo "Abankikije ni bantu ki?", naho icya kane ni "Ni gute nzagera aho nshaka kujya?"

Yakomeje ati "Urubyiruko rw’uyu munsi ruhura n’imbogamizi zirimo ubumenyi, ariko n’ubushomeri, imibereho n’ibindi. Kandi iyo utekereje ku rubyiruko rugize 50% by’abaturage b’Isi. Rero ni gute tuzasubiza bya bibazo? Iyi nama ni cyo igamije, nko ku kibazo cya mbere, hano hahuriye abantu bo mu bihugu bisaga ijana bo mu nzego zitandukanye z’ubuzima mushobora kuganira, ukabasha kugira icyo ubigiraho."

Umuyobozi muri ITU ushinzwe iterambere ry’ikoranabuhanga, Doreen Bogdan-Martin, yavuze ko nk’urubyiruko rwumva ikoranabuhanga n’icyo rishobora gukora, rwaryifashisha mu kuzana impinduka, kandi nta muntu n’umwe usigaye inyuma.

Yavuze ko Isi irimo kunyura mu bihe bikomeye birimo ubusumbane budahwema kwiyongera, ubukungu bugihanganye n’ingaruka za COVID-19, imyuka ihumanya ikirere, amakimbirane atera ubuhunzi n’ibindi.

Yakomeje ati "Mukoresheje ubumenyi mufite mu ikoranabuhanga, bitanga amahirwe yo kuba twabasha kubinyuramo, tukarenga imbogamizi zose zihari, tukubaka Isi yuje uburinganire nk’uko tubyifuza."

Abayobozi bunguranaga ibitekerezo mu nama yahuje urubyiruko rwo hirya no hino ku isi
Minisitiri Ingabire Paula aganira n'umuyobozi muri ITU, Doreen Bogdan-Martin
Urubyiruko rwahawe umukoro wo guhanga ibishya bisubiza ibibazo abaturage bafite
Art-Rwanda Ubuhanzi Band yasusurukije abitabiriye iyi nama
Iyi nama yanitabiriwe n'abiga mu mashuri atandukanye mu Rwanda
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, yavuze ko urubyiruko guhitamo icyiza igihe rukoresha ikoranabuhanga
Umuyobozi muri ITU ushinzwe iterambere ry’ikoranabuhanga, Doreen Bogdan-Martin, yasabye urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga mu kuzana impinduka
Minisitiri w'Intebe yasabye ubufatanye mu kuziba icyuho kigaragara mu ikoreshwa ry'ikoranabuhanga
Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente ageza ijambo ku bitabiriye inama kuri uyu wa Kane
Iyi nama izamara iminsi itatu ibera mu Rwanda
Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi mu nzego za leta, imiryango mpuzamahanga ndetse n'urubyiruko
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente aganira na Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula
Iyi nama irimo kubera muri Intare Conference Arena
Minisitiri w'Intebe yashimangiye ko imirimo yo mu gihe kiri imbere izaba yubakiye ku ikoranabuhanga
Abayobozi bafashe ifoto y'urwibutso nyuma yo gufungura iyi nama
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente aganira na Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula (iburyo) n'Umuyobozi muri ITU ushinzwe iterambere ry’ikoranabuhanga, Doreen Bogdan-Martin, nyuma yo gufungura inama ku mugaragaro

Amafoto: Irakiza Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .