00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe yasabwe gusobanura ibibazo by’inyubako za Leta zidakoreshwa

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 7 Ugushyingo 2022 saa 09:34
Yasuwe :

Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC, yasabye Minisitiri w’Intebe gusobanurira Umutwe w’abadepite gahunda yo kubyaza umusaruro inyubako za leta zidakoreshwa, kandi bigakorwa mu gihe kitarenze amezi atandatu.

Ni bimwe mu bibazo byagaragajwe muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2020/2021, aho ibigo bimwe byatahuweho gukoresha nabi umutungo wa Leta cyangwa kuwusesagura.

Nyuma yo gusesengura iyo raporo no kubariza mu ruhame inzego zarebwaga na yo, kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2022, PAC yamurikiye Inteko Rusange, Umutwe w’Abadepite, uko icyo gikorwa cyagenze.

Mu myanzuro PAC yafashe, harimo gusaba inzego zitandukanye kugira icyo zikora ngo amakosa akabije yagaragaye abashe gukurikiranwa, no gushaka ibisubizo by’ibibazo bibangamira ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ifitiye inyungu rubanda.

PAC yasabye ko Minisitiri w’Intebe ko yazasobanurira Umutwe w’abadepite gahunda yo kubyaza umusaruro inyubako za leta zidakoreshwa, ziherereye hirya no hino mu gihugu, cyane cyane iz’Ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) na za Guest Houses zubatswe mu turere.

Yasabwe kandi gusobanurira abadepite ibibazo byagaraye mu miterere y’amasezerano WASAC yagiranye n’umufatanyabikorwa mu gukoresha uruganda rutunganya amazi rwa Kanzenze, hagamijwe gukuraho igihombo leta iterwa no kwishyura umwenda ifitiye umushoramari.

Uretse Minisitiri w’Intebe, Minisiteri y’Ubutabera yo yasabwe kugaragaza gahunda yo kugaruza umutungo wasesaguwe n’ibigo bya leta, binyuze mu ifatwa ry’ibyemezo byatumye leta ishorwa mu manza cyangwa igacibwa amande n’ibihano bitari ngombwa.

Mu nzego zagaragayemo isesagurwa ry’umutungo, harimo aho muri Minisante hishyuye arenga miliyoni 11,2 Frw bitewe n’imanza zituruka ku bukererwe bwo kwishyura ba rwiyemezamirimo.

Mu Karere ka Bugesera, hishyuwe arenga miliyoni 22,8 Frw kubera gutsindwa imanza eshatu, n’andi mafaranga y’ibirarane by’imisoro byatumye bacibwa ibihano by’ubukererwe bingana na miliyoni 131, 1 Frw.

Muri WASAC ho hishyuwe amande n’inyungu z’ubukererwe bingana na miliyoni 22,8 Frw, bitewe no gukererwa kumenyekanisha umusoro ku nyongeragaciro ungana na miliyoni 53,1 Frw.

Ni mu gihe muri Rwanda Mining Board, hishyuwe ibihano n’inyungu z’ubukererwe bingana na miliyoni 29,6 Frw; muri CHUB hishyurwa miliyoni 16,7 Frw kubera gutsindwa imanza zirimo n’izatewe no kudatanga icyemezo cy’imirimo yakozwe.

Mu myanzuro kandi, Ubushinjacyaha bwasabwe gukurikirana abagize uruhare mu makosa mu masoko ya leta.

Harimo nk’amakosa yagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wo kubaka inzu y’abarwayi bivuza bataha mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal, ifite agaciro ka miliyoni $14, 4.

Muri icyo gikorwa ngo hari ibintu byishyuwe, ariko byagiye bigaragara ko byagiye byandikwa inshuro nyinshi.

Ibyari bikenewe byagaragayemo amakosa afite agaciro ka miliyoni 417,1 Frw kandi ari na byo byashingirwagaho mu kwishyura ba rwiyemezamirimo.

PAC yanagaragaje isoko ryatanzwe na Rwanda Polytechnic ryo kugurira amashuri ya TVET ibikoresho byo kwigiraho bya miliyoni 237,4 Frw, aho ibifite agaciro ka miliyoni 4,6 Frw hataragaragajwe aho biherereye.

Andi makosa ni ayagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano afite agaciro ka miliyari 7,2 Frw yo kubaka imihanda ya kaburimbo y’ibirometero birenga 5 mu Mujyi wa Rubavu.

Byagaragaye ko igiciro cya kilometero imwe cyari miliyari imwe irenga, kikaba hejuru ugereranyije n’utundi turere twubatswemo imihanda nk’iyo.

Hari nanone isoko rifite agaciro ka miliyoni 284, 6 Frw ryatanzwe n’Akarere ka Rwamagana, kuri rwiyemezamirimo watanze ingwate ingana na miliyoni 4,3 Frw y’indi sosiyete.

Mu Mujyi wa Kigali ho hari umushinga wo kubaka ibiraro bibiri kuri ruhurura ya Mpazi, aho Umujyi wa Kigali wahaye isoko rwiyemezamirimo watanze ibiciro bikabije kuba bito bya miliyari 2 Frw zirengaho gato.

Ni igiciro gito cyane ugereranyije n’agaciro k’imirimo kari karagaragajwe mu nyigo ka miliyari 4,4 Frw, none umushinga umaze gutangwaho arenga miliyari 7 Frw.

Depite Munyangeyo Theogene yagaragaje ko "hari ibibazo ubona byagombye kuba byararangiye ariko akaba akigaragara."

Yasabye PAC ko ubutaha yajya ihamagara urwego rushinzwe ishoramari rya leta, rukajya kubaza abacunga nabi imutungo wa leta impamvu babikora.

Ati "Niba hagaragara amasoko yatanzwe atari yarateguwe, ayari yarateguwe atarakozwe, na byo murumva ko ari ikibazo gikomeye. Abanyabwenge barahari, aba bantu nta bumuntu bafite, babyica babizi. Twe kujya tunyura ku ruhande.”

Inzego zirimo RIB, Minijust n’Ubushinjacyaha ziba zihagarariwe mu mirimo ya PAC yo kubariza mu ruhame abayobozi b’inzego za leta zagaragaweho imikoreshereze mibi y’umutungo.

Mu bigenda bigaragara, hari ibyaha biba bishobora gukurikiranwa mu nkiko, ariko hari n’ibikorwa bihanwa nk’amakosa yo mu kazi, bigatangirwa ibihano by’ubutegetsi.

Perezida wa Komisiyo ya PAC, Muhakwa VAlens ageza ku Nteko Rusange, Umutwe w'Abadepite ibyavuye mu isesengura rya raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2020/2021
Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite, ubwo yagezwagaho raporo ku isesengura rya raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka wa 2020/2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .