Minisitiri w’Intebe yakiriye mugenzi we wa Qatar baganira ku mubano w’ibihugu byombi

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 22 Werurwe 2019 saa 01:08
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, kuri uyu wa Gatanu, yakiriye Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Sheikh Mohamed bin Abdulrahman Al Thani, baganira ku mubano w’ibihugu byombi.

Kuva kuri uyu wa Kane Sheikh Mohamed bin Abdulrahman Al Thani, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Ikiganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente, cyibanze ku kureba intambwe umubano hagati ya Qatar n’u Rwanda ugezeho n’icyakorwa ngo utere imbere, ndetse banaganira ku bibazo byo muri Afurika.

Nyuma y’ibi biganiro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Sezibera Richard, yahamije ko muri ibi biganiro byagaragaye ko umubano w’u Rwanda na Qatar ugenda neza.

Ati “Ubufatanye hagati y’u Rwanda na Qatar buragenda neza, ubufatanye bwa Afurika na Qatar nabwo buragenda neza, rwari urugendo rwo kureba uko uwo mubano ukomeza gushimangirwa”.

Yavuze ko ejo hashize habaye ibiganiro bijyanye n’ishoramari, mu buhinzi, ikoranabuhanga, ubwikorezi, ibijyanye n’indege, kuhira n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Biteganyijwe ko Sheikh Mohamed bin Abdulrahman Al Thani, aganira na Perezida Kagame.

U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye umubano ukomeye mu nzego zitandukanye.

Mu Ugushyingo umwaka ushize, Perezida Paul Kagame, yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri icyo gihugu aganira n’umuyobozi w’ikirenga wacyo, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Icyo gihe abayobozi bombi baganiriye ku kwagura imikoranire mu by’ubukungu hagati y’ibihugu byombi.

Banitabiriye isinywa ry’amasezerano atatu hagati y’u Rwanda na Qatar, azibanda kuri serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere, guteza imbere no kurengera ishoramari bihuriweho n’ay’imikoranire mu by’Ubukungu, Ubucuruzi na Tekiniki.

Muri Gicurasi 2017 u Rwanda na Qatar byashyize umukono ku masezerano yo gushyiraho imikoranire mu bya dipolomasi. Ni mu gihe indege za Qatar Airways zikora ingendo zihuza Doha na Kigali n’ibindi byerekezo birimo na Dubai.

Ku wa 26 Gicurasi 2015, ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye mu birebana no kurwanya ibiyobyabwenge.

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente na Sheikh Mohamed bin Abdulrahman Al Thani uri mu ruzinduko i Kigali
Sheikh Mohamed bin Abdulrahman Al Thani na Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente
Impande zombi zaganiriye ku mubano n'uko wakomeza gutera imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza