00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’intebe yakiriye itsinda ryaje kwigira ku Rwanda riturutse muri Sudan y’Epfo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Ukuboza 2021 saa 06:01
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yakiriye itsinda riturutse muri Sudan y’Epfo, ryari rimaze iminsi itanu mu Rwanda ryigishwa ku bijyanye no kubaka amahoro arambye nyuma y’amakimbirane.

Iri tisnda ryarimo abayobozi mu nzego za Leta kuva kuri minisiteri kugera ku Nteko Ishinga Amategeko. Harimo kandi abasirikari bakuru ku rwego rwa Maj Gen na Lt Gen, n’abahagarariye amashyaka atandukanye muri Sudan y’Epfo.

Ubwo yasozaga aya mahugurwa, Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, yavuze ko ari ingenzi ku bihugu byombi mu kuvoma mu mateka akomeye byanyuzemo.

Yagize ati “Ibyo u Rwanda rwanyuzemo byeretse Abanyarwanda ko amahoro ahenda, kandi ko ubuyobozi bwiza, ubushake bwa politiki, kubazwa inshingano, gukunda umurimo, politiki idaheza, ubutabera, icyizere ndetse no kuvoma mu masomo twigiye mu bihe twanyuzemo, ari ingenzi cyane mu kubaka igihugu. Ikindi cy’ingenzi ni ukwemera gukora amahitamo agoye kugira ngo ibyemeranyijwe bishyirwe mu bikorwa.”

Minisitiri w’Ibikorwa bya Guverinoma muri Sudan y’Epfo, Martin Elia Lomuro, ari nawe wari uyoboye iri tsinda, yavuze ko hari byinshi bigiye ku Rwanda.

Yagize ati “Twagiye ku Rwanda ibijyanye no gusesengura amakimbirane; twize ko tugomba gusesengura amakimbirane yacu noneho tugashyiraho ibisubizo bihuriweho bishingiye ku gitera amakimbirane. Aya mahugurwa yatugiriye umumaro cyane kandi ndizera ko bagenzi banjye bagiye kuba ba ambasaderi b’amahoro.”

Iri tsinda ryasuye ibikorwa bitandukanye, ryigishwa uburyo hubakwa igisirikari gikomeye, risobanurirwa gahunda ya Gacaca n’andi masomo atandukanye.

Nibamara kugera muri Suday y’Epfo, iri tsinda rizategura raporo izashyikirizwa Leta y’icyo gihugu, ritange ibyo ribona byakongerwa mu buyobozi bwa Sudan y’Epfo hakurikijwe amasomo yakuwe mu Rwanda, bityo Leta izahere kuri iyo raporo nayo itegura ingamba zafasha icyo gihugu kwivana mu bibazo by’amakimbirane.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko ibyo iri tsinda ryize rigomba kuzabishyira mu bikorwa hakurikijwe umuco n’imiterere ya Sudan y’Epfo.

Yagize ati "Natwe twanyuze mu nzira yo kubaka ubumwe n’ubwiyunge ari nayo yatugejeje ku mahoro arambye...ibyo tubabwira nabo bagomba kugenda bakabihuza n’iby’iwabo, n’amateka yabo n’umuco wabo."

Uyu muyobozi kandi yavuze ko umubano hagati y’ibihugu byombi uhagaze neza na cyane ko ibihugu byombi bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ashimangira ko impande zombi zemeranyije kurushaho kunoza uyu mubano binyuze mu buhahirane n’ubucuruzi.

Ku ruhande rwa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gufatanya na Sudan y’Epfo muri uru rugendo rwo kubaka amahoro arambye.

Aya mahugurwa yamaze iminsi itanu, yaberaga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikari riri i Musanze, akaba yaratanzwe ku bufatanye bw’iryo Shuri ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Amahugurwa n’Ubushakashatsi (UNITAR).

Ubwo iri tsinda ryakirwaga ku Biro bya Minisitiri w'Intebe
Minisitiri w'Intebe yakiriye itsinda riturutse muri Sudan y'Epfo mu Biro bye
Iri tsinda ryari rimaze iminsi itanu mu Rwanda
Minisitiri w'Intebe yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya na Sudan y'Epfo mu rugendo rwo kubaka amahoro arambye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .