Minisitiri w’Intebe yagaragaje uko uburinganire bwatumye u Rwanda ruhashya ibibazo by’ingutu rwari rufite

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 29 Werurwe 2019 saa 09:32
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yavuze ko gushimangira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore byafashije u Rwanda guhangana na bimwe mu bibazo by’ingutu byari birwugarije.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo hasozwaga ku mugaragaro, ukwezi u Rwanda rwari rumaze rwifatanya n’ibindi bihugu mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore.

Ibarura rusange ryo mu 2012 ryagaragaje ko abagore bagize 51.8 % by’abanyarwanda bose naho abagabo bakaba 48.2 %.

Minisitiri w’intebe yavuze ko kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bitari gushoboka iyo igice kimwe cy’abanyarwanda gisigazwa inyuma.

Yavuze ko u Rwanda rwashyizeho politiki n’amategeko bitandukanye bigamije kongerera abanyarwandakazi, abari n’abategarugori, ubushobozi mu bikorwa biteza imbere Igihugu, ndetse no gukuraho imbogamizi zose zababuza kugira uruhare mu bikorwa by’ubukungu n’amajyambere.

Ati “Twemeza nta gushidikanya ko guha amahirwe angana abagore n’abagabo, kimwe ndetse no guha amahirwe angana abana b’abakobwa n’abana b’abahungu bigira uruhare rugaragara mu guteza imbere inzego zose z’ubuzima bw’Igihugu icyo ari cyose.”

Yashimangiye ko by’umwihariko mu Rwanda, byatumye abanyarwanda b’ingeri zose basaranganya amahirwe atangwa n’igihugu, bibongerera imbaraga n’umurava mu gukorera hamwe baharanira iterambere rirambye ry’igihugu.

Ati “Ibi kandi bigira uruhare mu gukemura ibibazo by’ingutu byugarije imibereho myiza y’imiryango n’abaturage muri rusange. Bimwe muri ibyo bibazo twavuga nk’imirire mibi, kugwingira kw’abana, guta ishuri kw’abana no kutagira ubwisungane mu kwivuza.”

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Nyirahabimana Solina yashimye uburyo hashyizweho amategeko na politiki bigamije guteza imbere abagore, asaba ko hongerwa n’imbaraga kugira ngo bijye mu bikorwa uko bikwiriye.

Yasabye abagore n’abakobwa kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabahaye, bakaba umusemburo w’impinduka mu iterambere ry’igihugu.

Yavuze ko kandi hagiye kongerwa ingufu mu kwigisha ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye abana bakiri bato kugira ngo bazabikurane.

Ati “Dufite ibibazo by’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore kuko akenshi abantu bayiga bakuze, tuzagerageza gushyira imbaraga kwinjiza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu bana bato nibwo bazakura babibona nk’indangagaciro y’ubuzima bwabo.”

U Rwanda rwakoze impinduka zitandukanye zigamije guha abagore n’abakobwa ijambo. Kuri mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite abagore bagera kuri 61.3%, muri Guverinoma bangana na 50 %, mu butabera ni 49%.

Icyakora hari ahakiri imbaraga nke nko mu mirimo ibyara inyungu, kwitabira no kubona serivisi z’ibigo by’imari, mu burezi bw’imyuga n’ubumenyingiro n’ahandi.

Igenzura ryakozwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu 2018 ku bijyanye n’umurimo ryagaragaje ko mu bafite akazi abagore bari ku kigero cya 44.4% mu gihe abagabo ari 62.5%.

Ubushomeri mu bagore bungana na 17% mu gihe mu bagabo ari 13.5%.

Hanamuritswe kandi Raporo y’uko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rihagaze mu Rwanda, Uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha kubika amakuru ajyanye n’uburinganire.

Abantu b'ingeri zitandukanye bitabiriye umuhango wo gusoza ukwezi kwahari abagore
Minisitiri w'intebe Dr Ngirente (iburyo) na Minisitiri Nyirahabimana
Dr Ngirente yagaragaje ko gushimangira uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagabo n'abagore byafashije igihugu guhangana n'ibibazo by'ingutu
Hamuritswe raporo igaragaza uko uburinganire buhagaze mu Rwanda
Minisitiri w'Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza