Ibi Minisitiri Ngirente yabivugiye mu muhango wo kwizihiza iyi sabukuru mu Rwanda wabaye kuri uyu wa 21 Nzeri, uhuza abayobozi ba Loni n’ab’amashami ayishamikiyeho.
Dr Ngirente wari n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango yavuze ko muri iki gihe Loni yizihiza imyaka 75 ishinzwe ko ari umwanya mwiza wo gutekereza ku buryo ubufatanye bw’amahanga bwarushaho gukomera.
Ati “Iyi sabukuru si amahirwe gusa yo gusubiza amaso inyuma tukareba ibyagezweho n’Umuryango w’Abibumbye, ahubwo ni n’amahirwe yo kuvugurura ukwiyemeza kwacu nk’abanyamuryango ku ndangagaciro zawo ndetse no kugira icyo dukora mu gukomeza ubufatanye mpuzamahanga hagamijwe gukemura ibibazo by’ejo hazaza h’Isi.”
Yakomeje agira ati “Hatabaye gufatanya kw’amahanga n’ubumwe bw’abatuye Isi, nti twashobora guhangana n’ibibazo byo mu gihe cyacu ndetse n’ibizaza ejo, ibi bibazo duhuriyeho bizadusaba gushyira hamwe nk’ibihugu kugira ngo tubone ibisubizo birambye kandi bidaheza.”
Minisitiri w’Intebe yashimye ubufatanye bw’Umuryango w’Abibumbye mu iterambere ry’u Rwanda avuga ko bwatanga umusaruro kandi ko bugenda burushaho gutera imbere.
Umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fode Ndiaye, yagarutse ku byo Loni yakoze avuga ko iyi sabukuru ari umwanya mwiza wo gutekereza ku byo uyu muryango ugisigaje gukora.
Ati “Nyuma y’imyaka 75 ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma ku byagezweho n’ibigekenewe gukorwa byinshi, neza kandi mu buryo bwihariye.”
Yakomeje agira ati “Umuryango w’Abibumbye wabujije ko habaho Intambara y’isi ya gatatu n’andi makimbirane kandi wagize uruhare mu kuyakemura.”
Ndiaye yashimye u Rwanda kubera umusanzu rukomeje gutanga mu butumwa bwa Loni bwo ku bungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, avuga ko rukomeje kuba ikimenyetso cy’ubumwe n’uko nyuma y’umwijima haza umucyo.
Covid-19 ikwiye kuba isomo
Mu bafashe ijambo bose ntibahwemye kugaragaza ingaruka icyorezo cya Covid-19 kimaze kugira mu batuye Isi haba mu nzego z’ubukungu, ubuzima, uburezi ndetse n’imibereho.
Icyo bahurizagaho bose ni uko abatuye Isi bakwiye kugikuramo isomo ry’uko iyo abantu badashyize hamwe ntacyo bashobora kugeraho.
Minisitiri Ngirente we ahamya ko Covid-19 yabaye isomo ry’akamaro ku gufatanya kw’ibihugu. Ati “Turi kwizihiza iyi sabukuru mu bihe bigoranye by’icyorezo Covid-19. Rimwe mu masomo y’igenzi yigiwe kuri Covid-19, ni akamaro k’ubufatanye bw’amahanga n’ubumwe mu kunesha ikibazo icyo ari cyo cyose cyugarije Isi.”
Yakomeje agira ati “Icyorezo cya Covid-19 cyerekanye ko ibibazo by’Isi bifite aho bihurira.”
Ibyo Dr Ngirente yavuze byaje byuzuzanye n’ibya Fode Ndiaye wavuze ko Covid-19 yerekanye ko ‘abantu badashobora kugira umudendezo abandi batawufite.’
Loni uyu munsi yizihiza isabukuru y’imyaka 75 ku wa 24 Ukwakira 1945 isimbuye Ihuriro ryari ryananiwe gukumira hakiri kare Intambara ya Kabiri y’Isi. Igishingwa yari igizwe n’ibihugu 51 ariko kuri ubu irimo ibihugu 193, birimo 54 byo ku mugabane wa Afurika. Mu nshingano z’ibanze z’uyu muryango harimo gusigasira amahoro n’Umutekano ku Isi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!