Mu itangazo ryatanzwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku wa 4 Ukuboza 2020, Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Evariste Rugigana, yavuze ko bimaze kugaragara ko mu mezi ashize, inama nto n’inini ndetse n’imyiherero bibera hanze y’aho ibigo bikorera ziyongereye cyane.
Yakomeje ati “Mu rwego rwo kunoza imikorere y’ibigo hanakoreshwa neza ibikorwa remezo bya leta bihari, inzego ziteganya gukorera inama hanze y’inyubako yazo (haba muri Kigali no hanze yayo) zigomba kubisabira uburenganzira mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, iminsi 14 mbere y’inama.”
Mu byateganyijwe ko ibigo bya leta bizajya bigenderaho mu gusaha gukorera inama hanze y’ibiro, harimo kugaragaza ibizayigirwamo, umusaruro yitezweho n’urutonde rw’abazayitabira.
Muri ibyo kandi harimo kugaragaza neza igisobanuro cy’iyo nama, kandi hakagaragazwa niba iri muri gahunda y’ibikorwa byateganyijwe by’ikigo.
Hejuru y’ibyo, ikigo kigomba kugaragaza ingengo y’imari bizatwara n’aho izaturuka, impamvu byari ngombwa ko ibera hanze y’ibiro by’ikigo, n’uburyo bwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!