Minisitiri w’Intebe wungirije wa Qatar yaje mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Werurwe 2019 saa 07:26
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Qatar, Sheikh Mohamed bin Abdulrahman Al Thani, yaje mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Al Thani yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, aho yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Richar Sezibera.

Ku munsi we wa mbere w’uruzinduko rwe mu Rwanda, Sheikh Al Thani aragirana ibiganiro na mugenzi we Dr. Richard Sezibera byibanda ku mubano uri hagati y’ibihugu byombi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Werurwe, azasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ruherereye ku Gisozi, azahura na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, hanyuma asoze uruzinduko rwe ku gicamunsi.

U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye umubano ukomeye mu nzego zitandukanye.

Mu Ugushyingo umwaka ushize, Perezida Paul Kagame, yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri icyo gihugu aganira n’umuyobozi w’ikirenga wacyo, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Icyo gihe abayobozi bombi baganiriye ku kwagura imikoranire mu by’ubukungu hagati y’ibihugu byombi.

Banitabiriye isinywa ry’amasezerano atatu hagati y’u Rwanda na Qatar, azibanda kuri serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere, guteza imbere no kurengera ishoramari bihuriweho n’ay’imikoranire mu by’Ubukungu, Ubucuruzi na Tekiniki.

Muri Gicurasi 2017 u Rwanda na Qatar byashyize umukono ku masezerano yo gushyiraho imikoranire mu bya dipolomasi. Ni mu gihe indege za Qatar Airways zikora ingendo zihuza Doha na Kigali n’ibindi byerekezo birimo na Dubai.

Ku wa 26 Gicurasi 2015, ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye mu birebana no kurwanya ibiyobyabwenge.

Ibihugu byombi bifitanye umubano mu ngeri zitandukanye
Minisitiri Sezibera yagiranye ibiganiro na Sheikh Al Thani
Minisitiri Sezibera yakira Sheikh Al Thani ku kibuga cy'indege i Kanombe
Sheikh Al Thani ubwo yageraga ku kibuga cy'indege cya Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza