00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe wa Singapore aryohewe n’ubuzima i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 27 June 2022 saa 05:33
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lee Hsien Loong, ari mu ruzinduko mu Rwanda, rwabaye urwa mbere agiriye mu gihugu no ku mugabane wa Afurika muri rusange.

Uyu muyobozi ni we wa mbere wa Singapore ugeze muri Afurika. Se ni
Lee Kuan Yew ufatwa nk’umubyeyi wa Singapore kuko yaharaniye ubwigenge bwayo ikareka kuba agace ka Malaysia.

Se yageze bwa mbere muri Afurika mu 1964, icyo gihe Singapore yari ikiri agace ka Malaysia, nyuma y’umwaka umwe igihugu cye kibona ubwigenge.

Lee Hsien Loong yageze mu Rwanda mu Cyumweru gishize yitabiriye inama ya CHOGM. Igihugu cye cyinjiye mu muryango wa Commonwealth kikimara kubona ubwigenge mu 1965. Mu 1971 cyahise cyakira Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma nk’iyabereye i Kigali.

Asanzwe ari inshuti na Perezida Kagame kuko amaze kugenderera igihugu cye inshuro nyinshi. Ubuheruka hari mu 2015 ubwo bombi bakurikiraga isiganwa rya Formula One, Singapore Grand Prix. Icyo gihe Sebastian Vettel ukomoka mu Budage ni we waryegukanye.

Mu ruzinduko rwe rw’akazi mu Rwanda rwa mbere mu gihugu no muri Afurika, yasuye ibice bitandukanye birimo icyanya cyita ku binyabuzima by’umwihariko imisambi, ahazwi nka “Umusambi Village”.

Yasuye kandi isoko rya Kimironko, aganira n’abacuruzi babo ndetse afata amafoto y’urwibutso.

Mu yo yashyize kuri Facebook ye, harimo imwe imugaragaza ari kumwe n’umugore ucuruza muri iryo soko, ari kumwereka ifoto kuri telefoni.

Yayiherekesheje amagambo agira ati “Namweretse ifoto namufotoye. Yayikunze.”

Yafotoye ahantu hari indobo zicururizwamo ifu, umukobwa w’umucuruzi w’inyanya uri kureba kuri telefoni, ayiherekeresha amagambo agira ati“Urubyiruko rw’u Rwanda kimwe n’urw’ahandi ku Isi, rukunda telefoni zigendanwa.”

Yafotoye kandi abagore bacuruza imbuto zirimo imineke, avuga ko muri iri soko wahabona ibyo ushaka byose.

Ati “Wabona ibicuruzwa byose ushaka muri iri soko rizwi cyane, uhereye ku nyama zikibagwa, imyenda n’ibindi wakwifashisha nk’urwibutso. Wanahadodeshereza imyenda.”

Yanashyize kuri Facebook andi mafoto ari muri Radisson Blu hamwe n’Abanya-Singapore baba mu Rwanda. Barimo Lam Shumei ufite mu Rwanda umushinga w’ubworozi bw’inkoko, Suzanna Seng utwara indege muri RwandAir kuva mu 2018 n’undi witwa Rohan wageze mu gihugu muri uyu mwaka.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Lee yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko mu byo yasomye kuri Afurika no ku Rwanda muri rusange, ari uko ari kimwe mu bihugu biri mu murongo mwiza muri Afurika.

Ati “Muri iyi minsi maze mu Rwanda, nagize amahirwe yo gutembera, njya ku isoko, nsura igishanga kibamo imisambi, mpura n’Abanya-Singapore baba muri Afurika, benshi muri bo mu Rwanda aho bamaze iminsi. Rero maze kugira ibyo menya, ni igihugu kirajwe ishinga no gutera imbere.”

Lee yijeje Perezida Kagame ko Singapore izakomeza kuba umufatanyabikorwa mwiza w’u Rwanda.

Singapore ni igihugu gito cyane kuko kirutwa n’Umujyi wa Kigali. Gifite ubuso bwa kilometero kare 728,6 mu gihe Kigali ifite kilometero kare 730. U Rwanda rugikubye inshuro 36.

Kiri mu bya mbere bikize ku Isi nubwo nta mutungo kamere gifite. Umuturage wacyo bibarwa ko mu 2020 yinjizaga miliyoni zirenga 60 Frw ku mwaka. Umusaruro mbumbe wacyo wari miliyari 340 $ mu 2020.

Singapore ni cyo gihugu cya mbere ku Isi kirimo abantu batunze za miliyoni, bitari ukuvuga ko umuntu umwe afite miliyoni nyinshi cyane, ahubwo abazifite ni benshi. Icyizere cyo kubaho muri Singapore kigeze ku myaka 79 ku bagabo na 84 ku bagore.

Bibarwa ko iki gihugu kiyobowe nk’ikigo kimwe cy’ubucuruzi aho abaturage ari abakozi bacyo kandi barwana inkundura ngo gitere imbere, kandi bagakorera ku mihigo, abayobozi bakigishwa gucunga neza imitungo no kwirinda uburiganya, hagamijwe kurinda icyizere abashoramari bafitiye iki gihugu.

Uyu munsi Singapore iyoborwa na Perezida Halimah Yacob na Minisitiri w’Intebe Lee Hsien Loong.

Minisitiri w'Intebe wa Singapore yahuye n'abaturage b'ibihugu cye baba mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Afurika
Lee yereka uyu mucuruzi ifoto yari amaze kumufora
Yafashe ifoto igaragaza abacuruzi b'ibitenge mu isoko rya Kimironko, agaragaza ko urigiyemo abasha kubona ibyo akeneye byose
Abacuruzi b'imbuto bari bishimiye kumwakira
Iyi foto y'abacuruza ifu ni imwe mu zo Lee yashyize ku mbuga ze nkoranyambaga
Iyi foto igaragaza umukobwa uri kureba kuri telefoni, yafotowe na Minisitiri w'Intebe wa Singapore
Yasuye igishanga kibonekamo imisambi ari kumwe na Minisitiri w'Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne D'Arc

Amafoto: Lee Hsien Loong


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .