00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe wa Barbados yashenguwe n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Ugushyingo 2022 saa 06:11
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley uri kugirira uruzinduko mu Rwanda yagaragaje ko yababajwe n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko yemeza ko inzira y’ubumwe n’ubwiyunge igihugu cyahisemo ikwiriye kubera amahanga isomo.

Ibi Mia Amor Mottley yabigarutseho kuri uyu wa Kane, ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali. Yari aherekejwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène.

Mia Amor Mottley yaretswe ibice bitandukanye birugize ndetse asobanurirwa amateka y’u Rwanda yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma yaho yashyize indabo kumva ndetse yunamira inzirakarengane zihashyinguye.

Mu butumwa yashyize mu gitabo cy’abashyitsi, Minisitiri w’Intebe wa Barbados yagaragaje ko ibyabaye mu Rwanda bigoye ku bisobanura mu magambo.

Ati “Amagambo ntashobora gusobanuro ubukana bw’ibyabereye hano, abagize uruhare mu bikorwa by’ivangura, gufata ku ngufu, itoteza no kwica hashingiwe ku moko bagomba guhora bamaganwa. Abadukomokaho bagomba kwigira kuri aya mateka mabi y’ubwicanyi bw’abagize umuryango n’abana.”

Yakomeje avuga ko inzira y’ubumwe n’ubwiyunge u Rwanda rwahisemo ikwiriye kuba isomo ku mahanga ko akwiriye guharanira kubaka amahoro, urukundo n’iterambere.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rwashyizweho mu 2001 nk’uburyo bwo gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kugeza ubu rushyinguyemo abantu ibihumbi 250 bagiye bicirwa mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Uyu mushyitsi mukuru agendereye u Rwanda nyuma y’uko muri Matana 2022, Perezida Paul Kagame nawe yari yasuye iki gihugu.

Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley, ubwo yageraga ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Mia Amor Mottley yasobanuriwe amateka y'ivanguramoko yaranze Abanyarwanda
Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley yeretswe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley yababajwe n'amateka ya Jenoside u Rwanda rwanyuzemo
Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley yunamiye abarenga ibihumbi 250 bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .