Ibi Minisitiri w’Intege Ngirente yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo yari yitabiriye umuhango wo gutangiza Inama ya 57 y’Inteko Rusange ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB). Ni umuhango wabereye mu Murwa Mukuru wa Ghana, Accra.
Dr Ngirente wari uhagarariye Perezida Paul Kagame muri iyi nama ni umwe mu bagize uruhare mu kiganiro cyagarutse ku bibazo n’amahirwe Afurika ifite mu rugendo rw’iterambere ryayo.
Mu bandi bacyitabiriye harimo Perezida wa Ghana, Akufo-Addo, uwa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, uwa Mozambique, Filipe Nyusi ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire.
Aba bayobozi bose bagiye basabwa gusangiza abari muri iyi nama icyo ibihugu byabo biri gukora kugira ngo bibashe kurenga ingaruka byasigiwe n’icyorezo cya COVID-19 cyane cyane mu bijyanye n’ubukungu.
Minisitiri w’Intebe Ngirente yavuze ko u Rwanda hari ingamba zitandukanye rwagiye rufata mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za COVID-19 zirimo no gushyiraho Ikigega Nzahurabukungu.
Mu bindi yagaragaje u Rwanda rwakoze harimo gushyiraho inganda zikora ibyo Igihugu cyajyaga gikura mu mahanga mbere.
Mu bijyanye n’urwego rw’ubuhinzi, aha naho Dr Ngirente yagaragaje ko u Rwanda rutahibagiwe kuko hagiye hashyirwaho gahunda zitandukanye zigamije gufasha abarurimo.
Ati “Nk’uko mubizi tumaze igihe dushishikariza urubyiruko kwinjira mu buhinzi ariko kugira ngo bube urwego rukurura abantu ugomba kubereka ko harimo inyungu. Icyo twakoze ni ugushyiraho uburyo abari muri urwo rwego babona amafaranga.”
Aha yavuze ko hari gahunda ihari kandi yatangiye no gushyirwa mu bikorwa yo kugabanya inyungu ku nguzanyo zakwa ku mishinga y’ubuhinzi.
Yakomeje ati “Ubundi bufasha twashyizeho mu buhinzi ni ubujyanye no gutubura imbuto, twihaye intego y’uko bizagera mu 2021 u Rwanda ruzaba rutagikura mu mahanga imbuto, ubu twabigezeho ku buryo dutunganya imbuto zose mu Rwanda kandi byagabanyije amafaranga byadutwaraga kugira ngo umusaruro uboneke kuko buri gihe cy’ihinga twakoreshaga miliyari 8Frw mu gutumiza imbuto mu mahanga.”
Indi ngingo Minisitiri w’Intebe yagaragaje nk’izafasha igihugu kurenga ingaruka za COVID-19 ni ijyanye no korohereza abahinzi kubona ifumbire mva ruganda hashyirwaho uruganda ruyikora kandi rukazatangira imirimo bitarenze umwaka.
Ati “Ikindi ni uko twakuraga ifumbire mva ruganda mu bindi bihugu bya Afurika none ubu twafashe umwanzuro wo gutangiza uruganda ruzajya rukorera iyo fumbire mu gihugu kubera ko ari ikintu dukeneye mu buhinzi. Ndatekereza uruganda ruzaba rwuzuye bitarenze umwaka duhereye ubu.”
Muri Mata 2022 ubwo yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko nibwo Minisitiri w’Intebe Ngirente yavuze bwa mbere ko u Rwanda rufite umushinga wo kubaka uru ruganda mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro byayo cyari gikomeje kugaragara.
Mu minsi ishize habayeho izamuka rikabije ry’ibiciro by’ifumbire mvaruganda kubera ko ibihugu bisanzwe biyikora byagabanyije iyo byohereza ku isoko mpuzamahanga kugira ngo nabyo byongere umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.
Iri zamuka ryatumye ifumbire itumizwa mu mahanga igera mu Rwanda ihenze cyane, bitewe n’izo mpamvu ziyongera ku kuba ibikomoka kuri peteroli byarahenze.
Ingero z’ibiciro byifumbire zirimo nk’iyitwa NPK aho mu 2020 yageraga mu Rwanda ihagaze agaciro ka 710Frw ku kilo kimwe ariko kuri ubu ikaba igera mu Rwanda ifite agaciro ka 1307Frw.
Aha habayeho izamuka rya 91% mu gihe kitageze ku myaka ibiri.
Ikilo cy’ifumbire ya UREE cyageraga mu Rwanda gifite agaciro ka 639Frw mu 2020 ubu isigaye igera mu gihugu ifite agaciro ka 1280Frw. Ni ukuvuga ko yo yazamutse hafi ku 100%.
DAP yageraga mu gihugu igura 739Frw ku kilo kimwe mu 2020, ubu igera mu gihugu ihagaze 1435Frw. Nayo yazamutse hafi kuri 94%.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!