00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe Ngirente yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ‘Kigali Innovation City’

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 10 September 2024 saa 02:12
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashyize ibuye ry’ifatizo ahazakorerwa umushinga mugari w’ubwubatsi wiswe ‘Kigali Innovation City’ mu Karere ka Gasabo hafi y’icyanya cy’inganda.

Ni umuhango wabaye kuri uyu Kabiri tariki 10 Nzeri 2024. Witabiriwe n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula; uw’Ibikorwaremezo, Jimmy Gasore n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Dr Francis Gatare.

Uri gushyirwa mu bikorwa na Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri RDB, ku bufatanye n’Ikigo cya Africa50 gishora imari mu mishinga y’ibikorwaremezo bifite inyungu ku Mugabane wa Afurika.

Uzakorerwa kuri hegitari 61, ukazarangira utwaye abarirwa muri miliyari 2$. Ugizwe n’inyubako zizacumbikira kaminuza mpuzamahanga, ibigo by’ikoranabuhanga, inyubako z’ubucuruzi n’ibindi.

Aka gace kazaba kagizwe n’ikigo kinini kigizwe n’amashami azajya akorerwamo ibijyanye n’ubwenge bw’ubukorano [Artificial Intelligence] n’ibijyanye n’umutekano mu by’ikoranabuhanga.

Zimwe mu nyubako zizashyirwa muri Kigali Innovation City zifite ibisenge bibyaza ingufu imirasire y’izuba.

Ibinyabiziga bizajya bikoreshwa muri aka gace byiganjemo ibikoresha ingufu z’amashanyarazi mu kurengera ibidukikije.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula, yavuze ko igitekerezo cy’uyu mushinga kimaze imyaka irenga 10. Watekerejweho hagamijwe gushyiraho ahantu hamwe hahurizwa imishinga itandukanye irimo iy’uburezi, ikoranabuhanga n’ibindi.

Yavuze ko mu myaka 10 iri imbere, u Rwanda rwizeye ko uyu mushinga uzaba warabaye impamo kandi ugira uruhare mu bijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga.

Inzu zo muri aka gace zizaba zifite umwihariko mu bijyanye n’imyubakire, aho zimwe zizaba zitamirijwe imigongo isanzwe ikoreshwa mu gutaka mu muco nyarwanda.

Kigali Innovation City izaba igizwe n’imihanda migari, aho mu nkengero zayo hazajya haba ahacururizwa ikawa na restaurant zifite uburyo bwo kwakirira abantu hanze.

Izaba ifite n’inyubako ziri ku rwego rwo hejuru ku buryo zakorerwamo n’ibigo mpuzamahanga mu by’ikoranabuhanga, hoteli, amacumbi agezweho y’abanyeshuri n’inzu zo guturamo.

Kugeza ubu hari bimwe mu bice bizaba bigize uyu mushinga byatangiye kuzura birimo African Leadership University na Carnegie Mellon University Africa.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Dr Francis Gatare, yavuze ko iyi ari intambwe ikomeye itewe n’u Rwanda mu bijyanye na gahunda rufite yo kuba igihugu gifite ubukungu bwubakiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.

Ati “Turi hano ngo twishimire uyu muhigo w’igihugu cyacu, ubuyobozi bwacu n’abaturage b’u Rwanda, bafite intego yo gushyiraho igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi, buri imbere cyane mu bijyanye no guhanga udushya n’iterambere rirambye.”

Yakomeje avuga ko “Kigali Innovation City ni umwe mu mishinga ikomeye y’u Rwanda ndetse ikaba n’ibuye ry’ifatizo muri gahunda yacu yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi."

"Uyu mushinga ugaragaza imbaraga zo gukorera hamwe z’abaturage bacu n’ubuyobozi bwacu hagamijwe guhindura igihugu cyacu kugira ngo guhanga ibishya, uburezi n’ikoranabuhanga bibe koko umusingi w’ahazaza h’igihugu cyacu.”

Biteganyijwe ko uyu mushinga mugari numara kuzura buri mwaka uzajya winjiza miliyoni 150$ ziturutse mu ikoranabuhanga rizahahangirwa, ndetse ukazazana ishoramari rya miliyoni 300$ ry’abanyamahanga.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko uretse u Rwanda uyu mushinga uzanagirira inyungu abandi Banyafurika.

Ati “Turi kubaka umusingi ku hazaza heza aho buri Munyafurika azungukira mu Ikoranabuhanga rigezweho ndetse n’ibisubizo birimo guhanga udushya […] Kigali Innovation City irenze gusa igikorwaremezo kiboneshwa amaso, ahubwo ni uruhurirane ruzafasha mu guhanga udushya, gukurura abanyempano ndetse n’ishoramari rivuye hirya no hino ku Isi.”

Yakomeje avuga ko “Ndasaba abashoramari baba ab’imbere mu Gihugu no hanze gukoresha aya mahirwe Kigali Innovation City itanga.”

Uyu muhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazakorerwa uyu mushinga mugari ubaye nyuma y’iminsi mike, Leta y’u Rwanda isinye amasezerano n’Ikigo cya Africa50 gishora imari mu mishinga y’ibikorwaremezo bifite inyungu ku Mugabane wa Afurika.

Imirimo yo kubaka bimwe mu bikorwaremezo bizaba biri muri Kigali Innovation City igeze kure
Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Dr Uzziel Ndagijimana ubwo yari ageze ahabereye uyu muhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Kigali Innovation City
Umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ‘Kigali Innovation City’ witabiriwe n’abantu bafite aho bahuriye n’uyu mushinga
Abikorera n’abo mu nzego za leta banejejwe n’uyu mushinga uzahindura ubuzima bw’igihugu
Abitabiriye uyu muhango babanje gusobanurirwa imiterere ya ‘Kigali Innovation City’
Buri wese yasabwe uruhare rwe kugira ngo uyu mushinga mugari w’ubwubatsi uzagende neza
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula, yavuze ko uyu mushinga uzarushaho guteza imbere ibijyanye no guhanga ibishya mu Rwanda
Habaye ikiganiro kigaragaza akamaro ka Kigali Innovation City
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula, yitabiriye uyu muhango
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Dr Francis Gatare, yavuze ko uyu mushinga uzatuma u Rwanda ruhinduka igicumbi cy’imishinga y’ikoranabuhanga
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko uretse u Rwanda uyu mushinga uzanagirira inyungu abandi Banyafurika
Minisitiri w’Intebe Ngirente n’abandi bayobozi bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ‘Kigali Innovation City’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .