Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yijeje Ambasaderi wa UAE gusigasira umubano w’ibihugu byombi

Yanditswe na Habimana James
Kuya 26 Ugushyingo 2019 saa 08:02
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard kuri uyu wa Kabiri yakiriye Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Rwanda, Hazza Mohammed Falah Kharsan Al Qahtani, baganira ku mubano uri hagati y’ibihugu byombi.

Ni ikiganiro cyibanze ku kureba umubano uri hagati ya Zunze Ubumwe z’Abarabu n’u Rwanda, no gushaka icyakorwa ngo ukomeze gutera imbere nko mu burezi, ubuhinzi n’ibindi.

Nyuma y’ibi biganiro, Ambasaderi Al Qahtani yavuze ko ibiganiro na Dr Ngirente byagenze neza, cyane ko uyu mubano ugiye kurushaho kunozwa.

Ati “Ibiganiro byacu byibanze ku mubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi, ikindi ni uko nyuma yo gushyiraho Ambasade yacu mu Rwanda uyu mubano warushijeho kuba mwiza cyane.”

Yabwiye itangazamakuru ko ibihugu byombi bifitanye umubano mwiza mu ngeri zitandukanye zirimo ubucuruzi, uburezi, intego ni uko bakomeza kuwunoza.

Muri Werurwe umwaka ushize Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) zafunguye Ambasade i Kigali. Ifungurwa ryayo ryabanjirijwe n’ibiganiro by’intumwa za UAE na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ku kunoza umubano ku mpande zombi.

Muri ibi biganiro impande zombi zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere uburezi bw’u Rwanda muri kaminuza n’amasomo y’ubumenyingiro.

Amb. Al Qahtani aherutse kubwira CNBC Africa ko ibigo bikomeye by’ubucuruzi muri UAE bishaka ko u Rwanda ruba ahantu ho gushakira ibicuruzwa muri aka karere.

Yagize ati “Turashaka gufatanya n’u Rwanda tugasangira ibitekerezo kandi tukareba ahari amahirwe y’ishoramari, ibigo bikomeye byo muri Dubai bikazana mu Rwanda bimwe mu bicuruzwa bisanzwe bitari mu gihugu, ariko na none nubwo byaba biri ku isoko murabizi ko ahari ubucuruzi haba no gushaka amasoko no kuyahatanira.”

“Iyi niyo mpamvu ibicuruzwa byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bishobora kuba byiza ku Rwanda, ikindi ni uko byanakoreshwa no mu bihugu bikijije u Rwanda nko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Tugomba kureba no hanze y’u Rwanda, yego tugomba kubanza tugahaza isoko ry’u Rwanda ariko dufite Congo n’ibindi bihugu.”

Ibigo bikomeye byo muri UAE bifite intego yo guhindura u Rwanda ahantu habereye ubucuruzi mu Karere.

Ambasaderi Qahtani yakomeje avuga ko ibyo bigo bishaka kuba mu Rwanda kubera imiyoborere myiza iri mu gihugu. Yavuze ko impamvu iki gihugu cyahisemo u Rwanda ari ukubera iyi miyoborere myiza ihari n’umutekano.

Ni iki u Rwanda rwakungukira muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu?

Ambasaderi Qahtani yavuze ko u Rwanda rufite byinshi rwajyana muri iki gihugu kandi bikarugirira umumaro, atanga urugero rw’Ikawa y’u Rwanda yamamaye.

Yagize ati “Icyo nashoboye kwishimira ni ikawa y’u Rwanda, ni imwe muri kawa nziza ku Isi kandi ifite igiciro gito, iyo ndebye ikawa y’u Rwanda ugereranyije n’iyo mu karere ubona ko iyiruta, igiciro cyayo ntabwo wakigereranya n’ibindi bihugu byo muri aka karere, aha hari amahirwe.”

Yavuze ko ikawa y’u Rwanda ari nziza ahubwo ikeneye kugezwa ku yandi masoko akomeye mu bihugu bya Oman, Arabie Saoudite, Kuwait n’ahandi.

Muri ubu bufatanye Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zizaha buruse abanyarwanda 20 baziga muri kaminuza zo muri iki gihugu ndetse abagore 100 bahabwe amahugurwa mu bijyanye n’ubukerarugendo no kwakira abantu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .