Hashize iminsi mike humvikana ukwegura kw’abayobozi bo mu nzego z’ibanze barimo abagize komite nyobozi z’Uturere twa Rusizi na Karongi beguye, n’abakozi basezeye mu nshingano zabo kubera kunanirwa kubahiriza inshingano bahawe.
Nk’i Rusizi, amakuru avuga ko hari ikibazo cy’amacakubiri yinjiye mu baturage, abari abayobozi baterera agati mu ryinyo, ikibazo kirushaho gukura.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 6 Ukuboza 2024, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yavuze ko kwegura ku bushake kw’abayobozi nta kibazo kirimo.
Ati “Kuri twe uko tubibona nka Leta, icya mbere njye numva kuba umuyobozi yagera igihe yegura ku bushake binyereka ko imyumvire y’Abanyarwanda yateye imbere cyane kuko ni ukuvuga ngo wari uzi intego wagombaga kugeraho, wari uzi icyo ugomba gukorera abaturage, ugera ahantu wumva ko utabishoboye uravuga uti njyewe rwose nimumbabarire nigendere.”
“Icyo ni igipimo cyiza cyerekana ko tugeze ahantu heza, aho umuntu akora akazi kakunanira ukavuga uti ndeguye[…] iyo yeguye ajya mu yindi mirimo ijyanye n’ibyo ashoboye.”
Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente yagaragaje ko umuyobozi wigiriye inama yo kwegura mu mirimo yo kuyobora aba ashobora “gukora akandi kazi kuko abeguye kuri izo nzego n’ubundi bazakomeza babe Abanyarwanda beza bakorera igihugu.”
Yashimangiye ko umuyobozi hari ibintu bitatu agomba kwitaho mu kazi ka buri munsi kugira ngo abo akorera banyurwe kandi igihugu n’abagituye barusheho gutera imbere.
Ati “U Rwanda rufite ibintu bitatu twese twiyemeje gukorera Abanyarwanda, hari icyo cyo kuba tuvuga tuti ‘ni umuturage ku isonga’, hari ukuba dushaka ko ubumwe bw’Abanyarwanda budahungabana, bagahora bakorera hamwe nk’Umunyarwanda umwe, icya gatatu ni ugutanga serivisi. Ese abo Banyarwanda dushyira ku isonga turabakorera? Iyo ari kwaka icyangombwa, iyo ari kwaka serivisi, uyimuhera igihe?”
Dr. Ngirente yavuze ko hari n’abegura kubera ko bumvise “igitutu cy’uko ibyo basabwa gukora bibarenze ariko icyo navuga ntabwo kwegura ari ikibazo.”
Ati “Icyiza, u Rwanda ni igihugu cyiza iyo yeguye ajya mu yindi mirimo yumva ihuye n’ibyo ashoboye.”
Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko umuturage akwiye guhabwa serivisi nziza, kandi n’umuyobozi mu gihe akorera mu gace runaka agahora asuzuma ko hari iterambere rihagera.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!