Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yasuye umushinga wa Nasho umaze guhindura imibereho y’abaturage

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 11 Mutarama 2020 saa 12:47
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe Dr Eduard Ngirente yasuye umushinga wo kuhira i musozi mu kibaya cya Nasho na Mpanga, umaze guhindura ubuzima bw’abaturage barenga 2100 bavuye ku kweza toni 1.5 kuri hegitari bakagera kuri toni 5.5.

Uyu mushinga wo kuhira uterwa inkunga na Howard G. Buffet yawusuye kuri uyu wa Gatanu, mu ruzinduko rw’umunsi umwe yagiriye mu Karere ka Kirehe. Muri uru ruzinduko yasuye Ikigo Mbonezamikurire cya Cyambwe, aha abana amata ndetse anatera ibiti by’imbuto ahubatswe umudugudu w’icyitegererezo wa Cyambwe.

Mu bijyanye n’ubuzima, yasuye ibitaro bya Kirehe asobanurirwa zimwe muri serivisi zihatangirwa, anabwirwa ibibazo biri muri ibi bitaro birimo imbangukiragutabara zidahagije, amacumbi y’abaganga adahagije cyane cyane abanyamahanga n’ibindi.

Mu 2015 nibwo umuherwe Howard G. Buffet yatangije umushinga wo kuhirira imiryango irenga 2100 ituye mu mirenge ya Nasho na Mpanga, mu rwego rwo gufasha abari bahatuye. Iki gice cyakundaga kurangwamwo izuba ryinshi bigatuma bamwe mu baturage bagira ikibazo cy’amapfa, bamwe bagasuhuka bitewe n’ubutaka bubi.

Buffet yahashoye miliyoni 30 z’amadorari, afata imiryango 143 yari ituye ku butaka bugenewe guhingwa ayubakira umudugudu w’icyitegererezo, igice kinini kiratunganywa, gitangira guhingwaho n’abaturage ibihingwa birimo ibigori, ibishyimbo na soya, kuva mu 2017.

Umuhuzabikorwa wo kuhira imusozi mu kibaya cya Nasho, Dr Ndambe Nzaramba Magnifique, yavuze ko bataratangira kuhira abaturage bezaga na toni imwe n’igice kuri hegitari, ariko ubu bageze kuri toni 5.5 kuri hegitari ndetse hari n’abageza kuri toni icyenda.

Yavuze ko nyuma yo kuhira imirima y’abaturage no kuyongeramo ishwagara, ku gihembwe, uwahinze neza akanakoresha ifumbire ku gihe, ashobora kubona inyungu iri hejuru y’ibihumbi 650 Frw kuri hegitari.

Yanagaragaje impungenge za bamwe mu bahabwa ifumbire yo gushyira mu mirima yabo bakayigurisha ugasanga ntibejeje neza.

Kansangire Violette utuye mu Murenge wa Nasho yagize ati “Mbere hano twari dufite izuba ryinshi cyane, iyo twagiraga umugisha mu myaka itatu twasaruragamo rimwe, none uyu munsi tumaze kugera ku iterambere dukesha uyu mushinga wo kuhira, hari bamwe biyubakiye inzu nziza kubera amafaranga bakura mu buhinzi bakorera aha, dutangira mitiweri ku gihe n’ibindi byinshi.”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe gukurikirana abo baturage badahinga neza, bakigishwa kuko baba bahawe ibisabwa byose.

Abakodesha imirima yabo yasabye ko bihagarara kuko bikenesha wa muturage watanze umurima we bakamuha amafaranga make atanafite ikindi ayakoresha, asaba ko buri muturage ufite umurima mu cyanya cyuhirwa akurikiranwa akawuhinga neza akiteza imbere.

Abahinga muri iki cyanya, mu gihembwe gishize cy’ihinga hateranyijwe amafaranga yose bishyuwe ku myaka bagurishije, bishyuwe miliyoni zisaga 800 Frw nk’uko byemejwe na Dr Nzaramba.

Minisitiri w'Intebe yerekwa imikorere yo muri iki gishanga
Imashini ifasha mu kuhira ku buryo bahinga buri gihe badategereje imvura
Muri iki gihe hahinzwemo ibigori
Hari ibikorwa remezo byagize uruhare mu kuzana impinduka mu buhinzi
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente aganira n'abayobozi ku mikorere yo muri iki gishanga
Dr Ngirente yasabye ko abakoresha nabi imirima yabo bakwegerwa bakagirwa inama
Hifashishwa amazi yo mu kiyaga cya Cyambwe mu bikorwa byo kuhira

Amafoto: Primature


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .