00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yasabye abashinjacyaha kudakoresha ububasha mu nyungu zabo

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 14 Ugushyingo 2022 saa 08:33
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard, yakiriye indahiro z’abaashinjacyaha 25, abasaba kwirinda gukoresha ububasha bahawe mu nyungu zabo bwite.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2022, nyuma yo kwakira Indahiro z’Abashinjacyaha 25, barimo bane bo ku Rwego Rwisumbuye, 12 bo ku Rwego rw’Ibanze ndetse n’Icyenda bagengwa n’amasezerano y’akazi.

Abashinjacyaha barahiye barimo abahawe inshingano binyuze mu Nama y’Abaminisitiri yo ku itariki 29 Nyakanga 2022. Abagengwa n’amasezerano bo bemejwe n’Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yababwiye ko ibizabafasha kuzuza neza inshingano zabo ari ukubahiriza ibikubiye mu ndahiro barahiye y’uko ‘barahiriye u Rwanda ko batazahemukira Repubulika y’u Rwanda kandi bazubahiriza Itegeko Nshinga n’andi mategeko’.

Ati “Ahubwo icyo nabagiraho inama muzagende mufate iriya ndahiro mumaze kurahira no gusinya muyomeke ku rukuta, ku ntebe mwicaraho, mbere yo gutangira akazi mu gitondo, ubanze uyibome wibuke ibyo wemereye igihugu uri hano […] kudakoresha uburenganzira uhabwa mu bintu bidakwiye, kurengera inyungu z’Abanyarwanda n’ibindi byose birimo.”

Yakomeje agira ati “Ni indahiro ikubuyemo indangagaciro nziza zakabaye zigenga Umunyarwanda wese ariko noneho byagera ku Mushinjacyaha bikaba umwihariko kubera ko akazi mukora ni akazi gakomeye. Kizaba kizira gushinja icyaha umuntu ari ikinyoma ariko nanone kizaba kizira kudashinja umuntu kandi akwiye gushinjwa.”

Imibare iheruka y’Ubushinjacyaha Bukuru igaragaza ko mu Rwanda hari Abashinjacyaha 22 bo ku Rwego rw’Igihugu, Abashinjacyaha 12 bayobora Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye, Abashinjacyaha 83 bo ku Rwego Rwisumbuye n’Abashinjacyaha 70 bo ku Rwego rw’Ibanze.

Hari kandi n’Abashinjacyaha 30 bagengwa n’amasezerano y’akazi [ aba nabo ni abo ku rwego rw’ibanze], ni ukuvuga ko aba bafite amasezerano ashobora kumara igihe runaka.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko umubare w’Abashinjacyaha mu Rwanda ugenda wiyongera kandi ko bigira uruhare rukomeye mu kwihutisha amadosiye ntatinde ku meza bityo abaturage bakabona ubutabera bakwiye.

Raporo y’Ibikorwa by’Ubushinjacyaha Bukuru ya 2021/2022 igaragaza ko muri uwo mwaka bwakiriye amadosiye 83,349 y’ibirego bwagombaga gukurikirana. Ni mu gihe ayakurikiranywe angana na 99.4%.

Ni raporo igaragaza ko guhera mu 2015/2016, amadosiye bwakira yikubye inshuro zirenga eshatu, kuko yavuye ku 25,453 muri 2015-2016 agera kuri 83,349 muri 2021/2022.

Ugereranije imyaka ibiri iheruka, usanga harabayeho ukwiyongera kwa 19%. Ni ukuvuga ko mu 2021/2022 Ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye 83,349 naho mu 2020/2021, bwakiriye amadosiye 67,512.

Ku rundi ruhande ariko, amadosiye Ubushinjacyaha bwaregeye inkiko ni 43,645.

Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable yavuze ko kugera umubare munini w’Abashinjacyaha byongera imbaraga zo kwihutisha ubutabera.

Ati “Bivuze ko tubonye izindi mbaraga zo kwihutisha amadosiye tuba twakiriye ariko no kuyakora neza. Ubutabera butihuse ntabwo buba ari ubutabera.’’

Havugiyaremye avuga ko kuba umubare w’amadosiye bakira nk’Ubushinjacyaha agenda yiyongera, bituma nabo bashyira imbaraga nyinshi mu kuyakurikirana ari nako bimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Ati “ Ubu nta muntu ugitwara dosiye ngo ayijyanye mu Bushinjacyaha cyangwa mu Rukiko, ku buryo n’umuntu bireba iyo ashaka kubireba abibonera muri iryo koranabuhanga.’’

Imihigo ni yose ku Bashinjacyaha bashya

Urwego rw’Ubushinjacyaha Bukuru rufite inshingano rusange yo gukora iperereza no gukurikirana ibyaha mu gihugu hose, gushinja no kuburana imanza z’inshinjabyaha mu nkiko.

Mu kiganiro Abashinjacyaha bashya barahiriye izi nshingano babwiye IGIHE ko biteguye kubahiriza amahame agenga umwuga wabo kandi biteguye kuzatanga umusanzu wabo mu guha abaturage ubutabera.

Umushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye, Ndamiyingabo Landouard yagize ati “Ntekereza ko twinjiye muri uyu mwuga nk’amaraso mashya, ni ugukora uko dushoboye kose tugakoresha imbaraga ku muvuduko uri hejuru ku buryo tugerageza kuziba icyuho cyari kirimo, abaturage bakabona ubutabera, uburenganzira bagenerwa n’amateteko.’’

Uwizeyimana Josephine yagize ati “Hari indangagaciro zitandukanye ariko zimwe muri zo ni ukuba inyangamugayo, gukorera mu mucyo , gukorera inyungu z’igihugu atari iz’umuntu ku giti cye no guharanira ubutabera.’’

Barahiriye kuzuza inshingano zabo nk'Abashinjacyaha
Nyuma yo kurahira basinye ku nyandiko y'indahiro
Yasinyije ko atazakoresha ububasha ahabwa n'itegeko mu nyungu ze bwite...
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente Edouard yahaye umukoro Abashinjacyaha bashya
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente Edouard aganira n'abitabiriye uyu muhango wo kurahiza Abashinjacyaha
Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable yavuze ko Abashinjacyaha bashya binjiye mu kazi baje gufasha mu kongera umubare wa dosiye zikurikiranwa
Uwizeyimana Josephine yavuze ko bagiye kurangwa n'indangagaciro mu kazi kabo
Ndamyingabo Landouard avuga ko baje kongera amaraso mashya mu Bushinjacyaha
Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel aganira n'Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable
Umushinjacyaha Mukuru Wungirije, Habyarimana Angelique yari yitabiriye uyu muhango wo kurahiza Abashinjacyaha bashya

Reba hano amafoto y’Abashinjacyaha barahiye

Amafoto : Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .