Itsinda ry’abanya-Pologne barenga 50 rigizwe na ba minisitiri batatu, abo mu nzego za leta, izigenga na za kaminuza, riri mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kuganira ku ishusho y’umubano w’ibihugu byombi no gusinya amasezerano yo kurushaho kuwuteza imbere.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wungirije, Pawel Jabłoński yabwiye itangazamakuru ko baganiriye na minisitiri w’intebe ku ishusho y’umubano w’ibihugu byombi yaba mu bukungu, uburezi, ubushakashatsi, ubuhinzi, ikoranabuhanga n’izindi ngingo.
Ati “Byinshi birimo gukorwa ariko turashaka kubiteza imbere. Twasinye amasezerano atandatu y’ubufatanye muri uru ruzinduko, twiteze byinshi birenzeho”.
Minisitiri Pawel Jabłoński yanavuze ko ibihugu byombi bisangiye amateka yo kuba byarakolonijwe no kuba mu ntambara ya kabiri abanya-Pologne nabo barakorewe jenoside nk’uko yabaye mu Rwanda mu 1994, ariko ibihugu byombi bikabikuramo imbaraga zo kwiyubaka.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yatangaje ko Pologne yamenyesheje u Rwanda ko igiye gufungura Ambasade i Kigali, ikaba ari intambwe ishimangira umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye.
Ni nyuma y’uko narwo rwayifunguyeyo umwaka ushize ndetse ibihugu byombi bigasinya amasezerano ajyanye n’ubutwererane no kujya biganira ku birebana n’ibya politiki n’umubano mpuzamahanga muri rusange.
Ati ’Muri iyi nama igihugu cya Pologne cyamenyesheje u Rwanda ko nacyo kigiye gufungura ambasade inaha mu Rwanda, bikaba byerekana intambwe ishimishije umubano hagati y’ibihugu byacu byombi umaze kugeraho”.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije, Pawel Jabłoński, yavuze ko gufungura ambasade bizakorwa vuba bishoboka kugira ngo bikomeze kuzamura umubano n’imikoranire y’ibihugu byombi.
Kugeza ubu hari abanyeshuri 1200 b’abanyarwanda biga muri Pologne. Minisitiri Dr Biruta yavuze ko ubufatanye mu burezi bugiye kujya ku rundi rwego, ku buryo abanyarwanda bafungurirwa imiryango myinshi yo kwiga muri Pologne.
Ati “Bikaba bivuga ko ubungubu tugiye kubishyira ku rwego rundi rw’imikoranire hagati ya za kaminuza n’amashuri makuru y’ibihugu byombi, atari gusa abanyeshuri bagenda bagashaka amashuri bakiyandikisha bakajyayo”.
Pologne ni kimwe mu bifite urwego rw’uburezi rwubatswe neza mu myaka ishize ndetse kiri mu bihugu bifite uburezi buteye imbere cyane mu Burayi.
Iki gihugu kiri mu byohereza abanyeshuri benshi muri za kaminuza, uburezi bwihariye 1% by’umusaruro mbumbe w’igihugu, buza ku mwanya wa gatanu mu Burayi n’ubwa 11 ku Isi hose.
Kugeza uyu munsi binyuze mu bafite imishinga ifasha abanyeshuri kubona za kaminuza zo mu mahanga bigamo, muri Pologne hajya kwigayo nibura abanyarwanda 300 buri mwaka.
Kaminuza zo muri iki gihugu usanga zibanda ku masomo y’ubucuruzi, ubuvuzi na farumasi.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!