Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Dr. Hamad Abdulaziz witabiriye umuhango wo kwibuka

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 7 Mata 2019 saa 07:11
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Qatar, Dr. Hamad Abdulaziz Al Kawari, uri mu Rwanda aho yitabiriye itangizwa ry’ibikorwa byo kwibuka kuri uyu wa 7 Mata 2019.

Dr. Hamad w’imyaka 71 yari mu banyacyubahiro bitabiriye umuhango wo gutangiza iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni.

Uyu muyobozi ari mu banyacyubahiro bifatanyije n’Abanyarwanda mu gutangiza icyunamo cy’icyumweru.

Wanitabiriwe n’abarimo Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou-Nguesso; Mahamadou Issoufou wa Niger, Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti, Idriss Déby Itno wa Tchad, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed; Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi Charles Michel, Guverineri Mukuru wa Canada Julie Payette; Visi Perezida wa Nigeria, Yemi Osinbajo; Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat n’abandi.

Ni muri gahunda ya buri myaka itanu aho u Rwanda rugira umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’igihugu, rugatumira n’abashyitsi b’abanyamahanga.

Urubuga rwa Twitter rwa Primature ntirwatangaje ibikubiye mu biganiro Minisitiri w’Intebe Ngirente yagiranye na Hamad Bin Abdulaziz Al-Kuwari waQatar.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano ukomeye mu nzego zitandukanye. Mu Ugushyingo 2018, Perezida Paul Kagame, yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Qatar aganira n’umuyobozi w’ikirenga wayo, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Icyo gihe abayobozi bombi baganiriye ku kwagura imikoranire mu by’ubukungu hagati y’ibihugu byombi. Banitabiriye isinywa ry’amasezerano atatu hagati y’u Rwanda na Qatar, azibanda kuri serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere, guteza imbere no kurengera ishoramari bihuriweho n’ay’imikoranire mu by’Ubukungu, Ubucuruzi na Tekiniki.

Muri Gicurasi 2017 u Rwanda na Qatar byashyize umukono ku masezerano yo gushyiraho imikoranire mu bya dipolomasi. Ni mu gihe indege za Qatar Airways zikora ingendo zihuza Doha na Kigali n’ibindi byerekezo birimo na Dubai.

Ku wa 26 Gicurasi 2015, ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye mu birebana no kurwanya ibiyobyabwenge.

Abayobozi bombi bafashe ifoto y'urwibutso nyuma yo kuganira
Ibiganiro byahuje abayobozi bombi byabereye mu Biro bya Minisitiri w'Intebe
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Qatar, Dr. Hamad Abdulaziz Al Kawari uri mu Rwanda aho yitabiriye ibikorwa byo kwibuka
U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye umubano ukomeye mu nzego zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza