Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yahamagariye abatuye Isi bose kugira uruhare mu kuboneza urubyaro

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 12 Ugushyingo 2018 saa 09:19
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard, yahamagariye abantu bo ku Isi yose kugira uruhare muri gahunda zo kuboneza urubyaro mu guharanira iterambere.

Ubu butumwa Minisitiri w’Intebe yabutangiye mu gutangiza Inama Mpuzamahanga yo kuboneza urubyaro yo ku wa 12-15 Ugushyingo 2018, ihuje abarenga 3700 baturutse hirya no hino ku Isi.

Yagize ati “Serivisi nziza zo kuboneza urubyaro ni uburyo bwiza bwo guteza imbere ubuzima bw’abagore, abana n’imiryango; kuboneza urubyaro rero ntibireba abagore gusa, biratureba twese.”

Yashimangiye ko ubushakashatsi bwinshi bwagaragaje ko gahunda zo kuboneza urubyaro zigira uruhare rufatika mu kugera ku iterambere, kuko ari bumwe mu buryo butuma abaturage b’ibihugu bagira ubuzima bwiza.

Nubwo kuboneza urubyaro ari byiza, Minisitiri w’Intebe yibukije abayobozi bo ku Isi ko atari yo nzira yonyine yo kurwanya ubukene kuko “Tubona ingero z’ibihugu bifite abaturage benshi ariko ubukene buri hasi, na none tukabona ibifite abaturage bake ariko ikigero cy’ubukene kiri hejuru.”

Yasabye ko bagomba gushaka izindi gahunda zunganira kuboneza urubyaro; avugamo imiyoborere myiza, kubaka iterambere rishingiye ku bushobozi bw’abantu by’umwihariko izita ku mikurire y’umwana na gahunda nziza z’umurimo.

Muri gahunda u Rwanda rwashyizemo ingufu, Minisitiri w’Intebe yavuze ko gukingiza abana byateye imbere cyane kugera ku kigero cya 90%, bikarinda abana indwara.
Yagize ati “Kuva mu mwaka wa 2000, umubare w’abana bapfa wagabanutseho hejuru ya 70%.”

Yanavuze ko gahunda zo kuboneza urubyaro zegerejwe abaturage, aho hari abajyanama b’ubuzima 58,286 bakorera hirya no hino mu midugudu.

Kuri ibyo byose, haniyongeraho gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, byose biteza imbere imibereho y’abaturage.

Urwo ruhurirane rwa gahunda zitandukanye, Dr Ngirente, yavuze ko rwagize uruhare mu kuzamura icyizere cy’ubuzima mu Rwanda, kikarenga imyaka 66.

By’umwihariko, Minisitiri w’Intebe yanibukije ko u Rwanda ruha agaciro abagore, aho bagira uruhare mu nzego zifata ibyemezo akagenerwa nibura 30%. Kuri ubu muri Guverinoma abagore ni 50% mu gihe mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite bageze kuri 61%.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yohereje ubutumwa mu mashusho ashima umuhate u Rwanda rwashyize muri serivisi zo kuboneza urubyaro, ati “U Rwanda ni urugero rwiza ku Isi yose.”

Yavuze ko buri wese agomba kumva ko umugore yagira uburenganzira bwo guhitamo kubyara n’igihe yabyarira.

Inama mpuzamahanga yo kuboneza urubyaro yatangijwe hari abayobozi bakuru barimo Madamu Jeannette Kagame na mugenzi we wa Haïti, Martine Moïse; Perezida w’Ishami ry’Iterambere ku Isi mu muri Gates Foundation; Chris Elias, Umuyobozi w’ Ikigo Bill & Melinda Gates cyita ku Baturage n’Ubuzima bw’Imyororokere mu Ishuri ryigisha Ubuzima rusange rya Johns Hopkins Bloomberg, Oying Rimon.

Ministiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard yatangije Inama Mpuzamahanga ku kuboneza urubyaro ihuje abarenga 3700

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza