00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yagaragaje ubufatanye nk’inzira yageza Afurika ku iterambere rirambye

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 3 August 2024 saa 12:28
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yagaragaje ko kugira ngo Umugabane wa Afurika ugere ku ntego z’iterambere rirambye kandi ryihutse, ukeneye gushyiraho ingamba zituma imishinga yawo ishyirwa mu bikorwa kandi bigakorwa mu gihe cyagenwe, ibyo bikaba bishoboka binyuze mu bufatanye.

Ni ubutumwa yatanze ku wa 2 Kanama 2024 i Abuja muri Nigeria, aho yitabiriye Inama ya Banki y’Isi n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, ihuza ba baminisitiri b’imari mu bihugu bya Afurika, izwi nka African Caucus Meeting 2024.

Iyi Nama yateguwe ku bufatanye bw’abafatanyabikorwa ba Afurika mu bijyanye n’imari hamwe n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF ndetse na Banki y’Isi.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yavuze ko Afurika yugarijwe n’ibibazo birimo amakimbirane mu turere tuyigize, imihindagurikire y’ibihe, izamuka ry’ibiciro ku masoko, ubwiyongere bw’amadeni n’imyenda uyu Mugabane ubereyemo amahanga n’ibindi bibazo.

Ati “Kuba turi muri iyi Nama ya African Caucus, bigaragaza umuhate Abanyafurika duhuriyeho wo gukemura ibyo bibazo byugarije Isi.”

Biteganyijwe ko mu ngingo zizaganirwaho harimo ijyanye n’ubufatanye bw’ibigo bitanga ubufasha mu by’imari hagamijwe iterambere (Multilateral development banks-MDBs) n’Ikigega cya Banki y’Isi gishyigikira imishinga y’Iterambere (IDA21).

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yavuze ko izo ngingo ari ingenzi by’umwihariko muri iki gihe Umugabane wa Afurika ukeneye kongera imishinga y’imari hanze yawo.

Ati “Aha, nagira ngo nshimangire ubusabe bw’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, batanze ubwo bari i Nairobi binyuze mu itangazo rigaragaza ubushake bw’uko IDA21 yakongera guhabwa imbaraga.”

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yasabye ko imishinga ya Afurika yajya ishyirwa mu bikorwa hitawe cyane ku gihe cyagenwe kugira ngo bitange umusaruro wifuzwa.

Ati “Ndagira ngo nshimangira ko imishinga yacu itagomba kujya ishyirwa mu bikorwa gusa ahubwo igomba gukorwa mu gihe cyagenwe kugira ngo ibashe gutanga umusaruro wayo.”

Yakomeje ati “Tugomba kwibuka ko imbaraga zacu ntabwo ari izigamije kungura ibihugu ukwabyo, ahubwo zizatuma tugera ku guteza imbere Umugabane wa Afurika. Umuhate dusangiye uzadufasha kugera ku ntsinzi yacu.”

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Imari muri Nigeria, Wale Edun, yavuze ko kugira ngo Umugabane wa Afurika ugere ku ntego zo gukura abaturage bawo mu bukene, hakenewe guhuza imbaraga mu gushakira hamwe ibisubizo.

Ati “Dukeneye gukorera hamwe no guhuza imbaraga mu gushaka ibisubizo ku bibazo bitandukanye byugarije Umugabane bikibangamiye iterambere ry’Umugabane wacu.”

Iyi Nama ya African Caucus Meetings 2024, yitabiriwe n’abayobozi barimo Visi Perezida wa Nigeria, Kashim Shettima, Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye, Amina J. Muhammed, ba Minisitiri b’Imari, abayobora za ganki nkuru z’ibihugu, abayobozi muri IMF na Banki y’Isi n’abandi.

Visi Perezida wa Nigeria Kashim Shettima, yagaragaje ko uko byagenda kose impinduka zikenewe mu mikoranire ku Mugabane wa Afurika mu guharanira kugera ku ntego zayo ndetse no gushaka ibisubizo bikenewe ku bibazo byugarije uyu Mugabane.

Ni inama yitabiriye n'abafite aho bahurira n'imari ku Mugabane wa Afurika
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yagaragaje ko kugira ngo Umugabane wa Afurika ugere ku ntego z’iterambere rirambye kandi ryihutse, ukeneye gushyiraho ingamba zituma imishinga yawo ishyirwa mu bikorwa kandi bigakorwa mu gihe cyagenwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .