00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagaragaje amacumbi aciriritse nk’imbarutso y’iterambere

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 11 June 2024 saa 12:19
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yatangaje ko guteza imbere imiturire yo mu mijyi n’amacumbi aciriritse, ari umusemburo w’iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu bw’abaturage by’umwihariko bikabaha ubushobozi bwo kubasha kwibonera iby’ibanze bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Yabitangarije mu nama rusange ya 43 y’Ikigo Nyafurika gitera inkunga imishinga y’ubwubatsi no gutura, Shelter Afrique, yateraniye i Kigali ku wa 11 Kamena 2024.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagaragaje ko ibiganiro byerekeye kunoza imiturire, kubona amacumbi aciriritse n’uburyo abantu bagenda biyongera mu mijyi ari ingenzi kuko abantu bakomeza kwiyongera mu mijyi.

Ati “Uko imijyi igenda ikura, ihinduka igicumbi cy’ibikorwa biteza imbere ubukungu, gusangira umuco ndetse no guhanga ibishya. Uko imijyi ikura kandi hahita havuka ikibazo cy’amacumbi aciriritse.”

“Iterambere ry’imijyi n’amacumbi aciriritse ni ingenzi cyane mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza. Inzu ziciriritse ntabwo ari ukubona aho uba gusa, ni umusemburo w’impinduka nziza. Iyo imiryango ifite inzu zitekanye kandi ziciriritse baba bashobora kwibanda no ku bindi bikorwa bigamije iterambere no gukemura ibibazo by’ubuzima birimo iby’uburezi ubuzima n’ibindi.”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagaragaje ko mu 2050 abaturage ba Afurika biteganyijwe ko bazikuba kabiri, na ho 75% bakazaba batuye mu mijyi.

Muri Afurika y’Iburasirazuba ubwiyongere bw’abatura mu mijyi buri hejuru cyane ugereranyije n’ibindi bihugu, aho ubu abatuye mu mijyi biyongeraho 4.5%.

Ati “Imiturire y’akajagari iracyari ikibazo ndetse ku Isi, abarenga miliyari batuye mu buryo bw’akajagari, kandi Afurika ifitemo nibura 25% by’aba bantu.”

“Uko duharanira gukemura iki kibazo ni ngombwa cyane kwibanda ku ishoramari mu by’imyubakire no ku ruhererekane nyongeragaciro rwabyo muri rusange. Icyo dukwiye kwibandaho ni ugusubiza ibibazo bijyanye n’ishoramari rikenewe mu by’imyubakire.”

Dr Ngirente yagaragaje ko abakora ubwubatsi bahura n’ibibazo byo kubona inguzanyo zihendutse zatuma bubaka inzu ziciriritse, ndetse n’abaturage muri rusange bagahura n’imbogamizi zo kubona inguzanyo zihendutse zabafasha kwibonera inzu zujuje ibisabwa.

Yagaragaje ko u Rwanda rukomeza gufasha abaturage gutura neza, mu nyubako zifite ubuziranenge kandi zizakoreshwa mu gihe kirambye, by’umwihariko bihereye kuri gahunda y’imikoreshereze y’ubutaka yanogejwe, ibishushanyo mbonera bitunganyije neza n’ibindi.

Kugeza ubu u Rwanda rufite imidugudu y’icyitegererezo 124, irimo 10 yubatswe mu buryo bw’amagorofa n’indi igizwe n’inzu kuva kuri imwe muri enye (four in one) kuzamura

Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko abanyarwanda batuye mu midugudu bari 65%.

Biteganyijwe ko mu 2050 u Rwanda ruzaba rutuwe n’abagera kuri miliyoni 22.1, mu gihe hazaba hakenewe inzu zirenga miliyoni 5.5.

Kugeza ubu nta giciro cy’inzu abantu bashobora kwita ko iciriritse kiriho, ariko bibarwa ko umuntu adakwiye gukoresha arenga 30% by’ayo yinjiza mu bukode cyangwa gushaka aho kuba.

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente Edouard ubwo yageraga ahabereye iyi nama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .