Minisitiri w’Intebe wa Sierra Leone, Dr. David Moinina Sengeh, yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku bijyanye n’Ibiribwa, AFSF 2024 iri kubera mu Rwanda.
Kuri uyu wa 3 Nzeri 2024 yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente baganira ku buryo amasezerano ibihugu byombi byashyizeho umukono yashyirwa mu bikorwa hibandwa ku ngeri zirimo guteza imbere ubucuruzi, guhanga ibishya, ubufatanye mu byerekeye umutekano, ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ibindi.
Dr. Moinina Sengeh yagaragaje ko igihugu cye gifite byinshi cyakwigira ku Rwanda haba mu buhinzi n’ikoranabuhanga.
Ati “Ubuhinzi ni izingiro ry’ibiganiro, dufite byinshi byo kwigira ku Rwanda, no gusangira ibitekerezo, ikoranabuhanga ni ingenzi cyane kuri Sierra Leone kandi dukoranye n’u Rwanda tuzi ko ikoranabuhanga rihuza neza na gahunda yo kwimakaza ikoranabuhanga mu mijyi yacu [smart cities] nk’uko tugerageza kubiganira.”
Uyu muyobozi yanavuze ko bagarutse ku masezerano y’imikoranire mu by’ingendo zo mu kirere, byazanavamo urugendo rushya rwa RwandAir rwerekeza muri Sierra Leone.
Ati “Twanavuze ku byerekeye ingendo zo mu kirere, twavuganye ku masezerano y’ingendo zo mu kirere; indege yanyu ijya muri Ghana, Nigeria, wenda ishobora gutangira no kujya ihagarara i Freetown mu gihe cya vuba.”
Yahamije ko umubano w’ibihugu byombi umeze neza cyane kuko Perezida Kagame w’u Rwanda na Julius Maada Bio, wa Sierra Leone ari n’inshuti.
Ku wa 26 Kanama 2024 Leta y’u Rwanda n’iya Sierra Leone basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu rwego rw’umutekano w’imbere na serivisi z’igorora.
Mu byerekeye ikoranabuhanga kandi Sierra Leone yabengutse uburyo u Rwanda ruha abaturage serivisi binyuze ku rubuga Irembo, ku buryo iki gihugu gishobora kuzatangira gukoresha iri koranabuhanga iwacyo mu gihe cya vuba.
Muri Nyakanga 2019 u Rwanda na Sierra Leone byasinye arimo ay’ubufatanye muri rusange, amasezerano y’ubufatanye mu biganiro mu rwego rwa politiki, amasezerano ku gukuriranaho viza ku bafite pasiporo z’abadipolomate n’abafite iz’abayobozi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!