Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yaganiriye na Ambasaderi Jo Lomas ku myiteguro ya CHOGM

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 23 Ukwakira 2019 saa 07:42
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yakiriye mu Biro bye Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Joanne Lomas, bagirana ibiganiro byihariye byanagarutse ku myiteguro yo kwakira Inama ihuza Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM) izabera mu Rwanda muri Kamena 2020.

Ambasaderi Lomas yakiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente kuri uyu wa 23 Ukwakira 2019, yari aherekejwe n’Umuyobozi w’Ishami rya DFID rishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, Sarah Metcalf.

Ni inama yagarutse cyane ku kunoza umubano umaze gushinga imizi hagati y’ibihugu byombi ushingiye ku bwubahane.

Ambasaderi Lomas yatangaje ko bagize inama y’umumaro igamije kunoza uburyo u Rwanda rufatanya n’u Bwongereza mu cyerekezo cy’iterambere ry’igihugu.

Yagize ati “Twaganiriye uko twakomeza gutera inkunga u Rwanda mu burezi, ubuhinzi, gufasha abatishoboye n’ibindi.’’

Yakomeje avuga ko “Twanavuze ku nama ya CHOGM izabera mu Rwanda n’uburyo duteganya gukomeza gukorana. Ibiganiro byabaye byiza kandi twijeje Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente inkunga y’u Bwongereza ku Rwanda.’’

Ambasaderi Lomas ahagarariye u Bwongereza mu Rwanda, aho yageze asimbuye mugenzi we William John Gelling wari uhamaze imyaka isaga ine.

Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri, Kayisire Marie Solange, yavuze ko uruzinduko rwa Ambasaderi Lomas rushimangira umubano utarimo agatotsi ushingiye ku bufatanye mu bikorera mu rwego rw’ubuhinzi, uburezi bw’ibanze n’ibindi.

Yagize ati “Mu biganiro bemeranyije ko bakomeza gahunda yo guteza imbere ubumenyi bushingiye ku burezi. U Bwongereza bunafitanye imikoranire n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) ku bijyanye na tekiniki.’’

Minisitiri Kayisire yanavuze ko abayobozi bombi baganiriye ku itegurwa ry’inama ya CHOGM izabera mu Rwanda mu 2020.

Ati “Basanzwe bakurikirana uko inama iri gutegurwa, bafasha mu byiciro byose. Baganiriye ko bakomeza gufatanya ngo inama izagende neza kuko ikomeye cyane.’’

Iyi nama ya CHOGM igiye kuba ku nshuro ya 26, izabera mu Mujyi wa Kigali, ahazateranira abahagarariye ibihugu 53 bihuriye muri Commonwealth. Izitabirwa n’Igikomangoma Charles uheruka kwemezwa nk’umusimbura w’Umwamikazi Elisabeth II ku buyobozi bwa Commonwealth.

Itsinda ry’intumwa zo mu Bwongereza zikora mu Biro bishinzwe Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) muri Werurwe 2019 ryashimye aho u Rwanda rugejeje imyiteguro yo kwakira CHOGM.

Guverinoma yemeje ingengo y’imari ya miliyari 20.1 Frw zigenewe ibikorwa bibanziriza CHOGM, harimo miliyari 10.87 Frw zizakoreshwa mu kwagura aho indege ziparika ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe n’ibindi bikorwa ku kibuga na miliyari 3.3 Frw zagenewe umuhanda Nyabisindu-Nyarutarama n’uzahuza Kabeza-Alpha Palace.

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente Edouard yakiriye Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Joanne Lomas, baganira ku ngingo zitandukanye zirimo no kureba aho imyiteguro yo kwakira CHOGM izabera mu Rwanda muri Kamena 2020 igeze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza