Dr Ngirente yagombaga kugeza ku Nteko imiterere y’urwego rw’uburezi muri Werurwe uyu mwaka, gusa biza gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19 cyatumye hashyirwaho gahunda ya Guma mu Rugo.
Biteganyijwe ko azagaragariza Inteko Ishinga Amategeko icyo Guverinoma iri gukora mu guteza imbere urwego rw’uburezi hagamijwe kuzamura ireme ryabwo. Azasobanura kandi gahunda y’igihugu yo kwimakaza ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ibyakozwe mu guteza imbere amasomo ya siyansi n’ikoranabuhanga.
Abadepite bari baherutse gusaba Minisitiri w’Intebe ko hashyirwaho ingamba zikomeye zigamije gukumira ikwirakwira rya Coronavirus mu mashuri no gutanga umucyo ku kibazo cy’igiciro kiri hejuru cy’amazi mu mashuri bituma agorwa no gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda COVID-19.
The NewTimes yatangaje ko ikindi abagize Inteko Ishinga Amategeko bifuza ko guverinoma ishyiramo imbaraga, ni ingamba zijyanye no kwihutisha ibikorwa byo kubaka amashuri no kuyagezaho ibikorwa remezo by’ibanze nk’amazi, amashanyarazi n’ibindi mu gihe cy’ukwezi kumwe.
Bategereje kandi kumva ingamba guverinoma ifite zijyanye no guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri.
Tariki ya 2 Ugushyingo nibwo amashuri yongeye gusubukura ibikorwa nyuma y’amezi umunani afunzwe, muri gahunda yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Imibare iheruka gutangazwa na Minisiteri y’Uburezi igaragaza mu banyeshuri basubiye ku masomo, mu Mujyi wa Kigali bari kuri 85%, Intara y’Amajyepfo bari kuri 94,5%, Intara y’Amajyaruguru bakaba kuri 89,3%, Intara y’Iburasirazuba bari kuri 89,2% mu gihe mu Ntara y’Iburengerazuba abasubiye ku ishuri bo mu mashuri abanza ho babarirwa kuri 84,2%.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!