Minisitiri Chume yashimye intambwe imaze guterwa mu kugarura amahoro n’umutekano muri iyi Ntara.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Ingabo z’u Rwanda, rivuga ko abo bayobozi bakiriwe n’Umuyobozi w’inzego z’umutekano z’u Rwanda zagiye guhangana n’imitwe y’Iterabwoba muri Cabo Delgado, Maj Gen Eugene Nkubito.
Minisitiri Chuma yashimye ubufatanya buri hagati y’ingabo z’u Rwanda, iza Mozambique ndetse n’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SAMIM). Yavuze ko kubera ubwo bufatanye, baherutse kwirukana ibyihebe ku ruzi rwa Messalo rukora ku turere twa Muidumbe na Macomia.
Abo bayobozi kandi basuye uduce twahoze ari indiri y’ibyihebe mbere y’uko ingabo z’u Rwanda zihagera turimo Awasse n’icyambu cya Mocimboa da Praia.
Muri Nyakanga 2021 nibwo inzego z’umutekano z’u Rwanda zatangiye kujya gufasha Mozambique guhangana n’ibyihebe byari byarazengereje intara ya Cabo Delgado.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!