Ibiganiro byabo byabereye mu Rwanda mu ruzinduko Gen. Fayisa yagiriye mu gihugu aherekejwe n’umugaba wa EASF, Brig Gen Vincent Gatama n’umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro, Brig Gen Domicien Kalisa.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, rivuga ko muri uru ruzinduko hari hagamijwe ibiganiro byo kureba uko EASF yiteguye guhangana n’ibibazo byo mu bihe biri imbere.
Iri tsinda ryo mu mutwe w’ingabo zo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba zishinzwe gutabara aho rukomeye riri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.
EASF, ni urwego rw’akarere rufite inshingano zo gusigasira amahoro n’umutekano; rugizwe n’ibihugu 10 birimo u Burundi, Ibirwa bya Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudani na Uganda.
Izi ngabo ni zimwe mu z’umugabane wa Afurika zihora ziteguye gutabara aho rukomeye zirimo abasirikare, abapolisi n’abasivile.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!