Impamvu y’uruzinduko rwe ni ukwigira ku Rwanda ku bijyanye n’imiterere n’imikorere ya Minisiteri y’Ingabo, bareba ibyabafasha kubaka urwego rwabo ndetse n’imbogamizi bijyanye no kubaka imivugururire y’inzego zabo z’umutekano.
Nyuma yo gusobanurirwa imikorere ya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, Minisitiri w’Ingabo wa Gambia Sheikh Omar Faye yagiranye ikiganiro cy’umwihariko na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira.
Ikiganiro cyabo kibanze ku buryo bwo gushimangira umubano n’ubufatanye bw’ibihugu byombi.
Nyuma yo kugirana ikiganiro na mugenzi we, Minisitiri w’Ingabo za Gambia yavuze ko impamvu y’uruzinduko rwe ari ugushimangira umubano n’ubufatanye.
Ati “ U Rwanda ni igihugu cy’inshuti ya Gambia kuva kera, turashimira cyane abakuru b’ibihugu Perezida Kagame na Perezida Barrow ku guteza imbere ubufatanye n’ubumwe bwa Afurika. Iyi ni nayo mpamvu nyamukuru itumye twaje mu Rwanda. Hanyuma igikurikira turashaka kubaka ubufatanye bukomeye, ni ukuvuga birashoboka ko twohereza abasirikare bacu bakitoreza hano, ndetse abanyarwanda nabo bashobora kuza muri Gambia bakareba ibyo twagezeho, bityo tugafataniriza hamwe kubaka ubushobozi haba mu rwego rw’ingabo ndetse n’izindi nzego”.
Haciye igihe gito, Sheikh Omar Faye ashyizweho na Perezida wa Gambia mu mwanya wo kuyobora Minisiteri y’Ingabo, nyuma y’imyaka myinshi uru rwego rukorera muri Perezidansi ya Gambia.
Muri uru ruzinduko Minisitiri w’Ingabo ari kumwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo hamwe n’abandi bakozi ba Minisiteri babiri.
Sheikh Omar Faye akaba yanashyikirije indamukanyo ya Perezida wa Gambia Adama Barrow kuri mugenzi we Perezida wa Repuburika y’u Rwanda, Paul Kagame.




TANGA IGITEKEREZO