00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Uwimana yasabye amadini kwita ku burere bw’abana n’ibyugarije umuryango

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 11 February 2025 saa 07:14
Yasuwe :

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yibukije abayobozi b’amadini n’amatorero ko bakwiye kwita ku burere bw’abana no gukemura ibibazo byugarije umuryango Nyarwanda.

Yabigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo mu kubungabunga umuryango, kurengera ubuzima n’uburere bw’abana, yabaye kuri uyu wa 11 Gashyantare 2025, yateguwe n’Urugaga rw’Amadini n’Amatorero mu kubungabunga Ubuzima.

Minisitiri Uwimana yagaragaje ko abanyamadini bakwiye kongera kwibaza ku cyakorwa n’inzego zitandukanye hanashingiwe ku mpanuro Perezida Kagame aheruka gutanga ubwo yari mu masengesho yo gusengera igihugu azwi nka National Prayer Breakfast.

Yakomeja ati “Impanuro yaduhaye zijye zitwibutsa ko hari aho tutari gukora inshingano zacu uko bukwiye, buri wese ntawe utunze mugenzi we urutoki twikebuke dukore igikwiye.”

Yashimangiye ko igihugu cyateye intambwe mu guteza imbere umuryango Nyarwanda no kubahiriza uburenganzira bw’umwana ariko hakiri ibibazo byinshi bibangamiye iterambere n’imibereho myiza y’umuryango bishamikiye ku makimbirane.

Raporo y’ubushakashati bwa RGB bwo muri 2024, yerekane ishusho y’ibibazo mu muryango n’uko bikurikirana ugendeye ku buremere bwabyo birimo ubusinzi, kutagira umwanya wo kuganira nk’umuryango, guharika no gucana inyuma kw’abashakanye, kudasobanukirwa ihame ry’uburinganire, gukoresha nabi umutungo w’umuryango, ababyeyi batita ku nshingano zo kurera, gukoresha ibiyobyabwenge, no kuranganzwa n’ikoranabuhanga.

Minisitiri Uwimana yakomeje agaragaza ko uburere bw’abana bukwiye kwitabwaho mu guharanira gutegura neza ejo hazaza habo.

Ati “Iyo turebye dusanga umwana arererwa mu muryango, ku ishuli, mu rusengerero no kuri murandasi (social media). Turi ababyeyi, dusubize amaso inyuma turebe uburere turi guha abana, haba mu muryango, mu mashuri, amenshi nitwe tuyayoboye, mu rusengero, ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.”

Yongeyeho ati “Uyu munsi turasabwa kurera twubahiriza uburenganzira bw’umwana, nta nkoni n’ibihano bikabije ku mwana ariko ntibikuraho igitsure cy’ababyeyi. Dutoze ababyeyi gukoresha igitsure kirimo urukundo, impuhwe, ubuntu, n’ubugwaneza. Twumve ko iteka igitsure cy’umubyeyi ku mwana ari ngombwa.”

Yashimangiye ko icyerekezo igihugu gifite cya 2035 na 2050 gisaba indi mitekerereze, imbaraga n’imikoranire idasanzwe mu guharanira ko hazaba hari Umunyarwanda uturuka mu muryango ushoboye kandi utekanye.

MIGEPROF yerekanye ko hakwiye kubaho guca uruhererekane rw’imiryango ibayeho mu bibazo, kwirinda ko abakomoka mu miryango ibana mu makimbirane nabo bubaka imeze nk’iyo barerewemo.

Ati “Iyi nshingano iradusaba kumenya icyo miryango umwe ku wundi, tukayikurikirana tukayiha ubufasha bukomatanyije: mu marangamutima, mu mitekerereze no mu bushobozi ku birebana n’imibereho yayo.”

Minsitiri Uwimana kandi yemeje ko gukorana nk’inzego hagashyirwa imbaraga n’amafaranga muri gahunda n’ibikorwa bikumira ihohoterwa n’ibindi bibazo biri mu muryango “aho kuza nyuma tuzimya umuriro.”

Yasabye kandi ko hashyirwa imbaraga mu gutegura no guherekeza abagiye kubaka umuryango hifashijijwe imfashanyigisho ya Twubake Urugo rwiza.

Yakomeje agaragaza ko ubufatanye mu bikorwa bitandukanye biganisa ku iterambere ry’umuryango ari cyo gisubizo.

Arkiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Amadini n’Amatorero mu kubungabunga Ubuzima, Antoine Cardinal Kambanda yagaragaje ko umuryango ukeneye kubakwa kuko ari ryo zingiro ry’iterambere ry’igihugu ndetse no ku madini n’amatorero.

Yashimangiye ko abagize amadini bagomba kwisuzuma no kureba niba uburere butangwa muri iki gihe bujyanye n’ubukenewe mu kubaka umuryango muzima.

Ati “Mu gihe tugifite ibi bibazo mu miryango, biragoye ko Kiliziya, amadini n’amatorero mu gihugu n’igihugu muri rusange twabasha kugera ku ntego zacu nziza zo kubaka Umunyarwanda ufite ubuzima bwiza, indangagaciro nzima, ubumenyi n’ubushobozi no gutegura ejo hazaza.”

Yakomeje avuga ko amadini n’amatorero akwiye gushakira hamwe umuti w’ibyo bibazo mu buryo burambye cyane ko agira uruhare runini mu gutegura abagiye kurushinga ndetse n’abagize umuryango muri rusange.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yasabye abanyamadini gushyira imbaraga mu burere bw'abana
Arkiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Amadini n’Amatorero mu kubungabunga Ubuzima, Antoine Cardinal Kambanda, yashimangiye ko bakwiye kwita ku burere bw'abana no gushyira imbere gukemura ibibazo by'umuryango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .