Yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’abatuye muri aka Karere kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro ku wa 15 Ukwakira 2024.
Yagize ati “Ikibazo cy’ubuharike numvise kidasanzwe hano muri aka gace turimo. Ibibazo nk’ibi bigira ingaruka ku bana. Ubuharike rero hano bwabaye nk’ubwemewe. Turagira ngo tubabwire ko Leta y’u Rwanda yemera umugabo n’umugore umwe. Abagore bemera guharikwa n’abagabo baharika, ntabwo ari umuco w’i Rwanda."
Minisitiri Uwimana, yakomoje no ku bindi bibazo birimo amakimbirane yo mu ngo, ihohotera no gusahura umutungo, asaba abashakanye kubyirinda kuko bikomeje gusenya imiryango.
Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Nyamagabe bavuze ko hagaragara ikibazo cy’ububarike n’ubushoreke kandi bikomeje kubateza ingaruka zitandukanye, zirimo no gusenyuka ku ingo.
Venantie Nyiramana wo mu Murenge wa Gatare ati "Nashakanye n’umugabo, tubyarana abana batatu, nyuma aranyirukana azana undi, aba ari we basezerana. None ndifuza uburenganzira bw’abana, kuko hano ubuharike n’ubushoreke birakabije."
Mu Rwanda amategeko yemerera umugabo gushakana n’umugore umwe bagasezerana. Ubuharike n’ubushoreke ntabwo bwemewe kuko ari icyaha guhanwa n’amategeko.
Usibye kuba uwakoze ibyo ahanirwa icyaha cy’ubusambanyi bwisubiramo, ashobora no guhanirwa n’ibindi byaha bishamimiyeho birimo guta urugo, gukoresha umutungo w’urugo bidaturutse ku bwumvikane bw’uwo bashyingiranye, ihohohotera n’ibindi bisanzwe ari ibyaha biteganywa n’ingingo za 241 na 243 z’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.
Kugeza ubu haracyagaragara umuco w’ubuharike mu bice bya Nyamagabe na Nyaruguru, cyane cyane ku mirenge yegereye ishyamba rya Nyungwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!