Minisitiri Uwamariya yatashye ishuri ribanza rya Kimihurura ryavuguruwe n’Ingabo za Amerika kuri miliyoni 400Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Ukuboza 2020 saa 04:14
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yatashye ku mugararago ishuri ribanza rya Kimihurura (Kimihurura Primary School) ryari rimaze igihe rikorerwamo imirimo yo kurivugurura no kuryagura, yose hamwe yatwaye miliyoni 400Frw.

Umuhango wo gutaha iri shuri wabaye kuri uyu wa 3 Ukuboza wanitabiriwe na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe mu Rwanda, Peter Vrooman, igihugu cye cyagize uruhare mu mirimo yo kuvugurura no kwagura iri shuri.

Bimwe mu byakozwe kuri iki kigo, harimo kubaka ibyumba by’amashuri 12 bishya, kuvugurura birindwi byari bisanzwe, kubaka ubwiherero 30 kurigezaho amazi no gushyiraho uburyo bwo kuyabika.

Muri iri shuri kandi hubatswe uburyo bufasha abafite ubumuga kuba barigeraho. Iyi mirimo yose yakozwe ku nkunga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze mu buyobozi bw’ingabo za Amerika zikorera muri Afurika (AFRICOM).

AFRICOM ni nayo yagize uhare mu kuvugurura urwunge rw’amashuri rwa Tyazo ruherereye mu Ntara y’Iburengerazuba.

Minisitiri Uwamariya yashimye iyi nkunga ya Amerika, avuga gushyigikira uburezi ari ugushyigikira iterambere ry’igihugu.

Ati “Kuba muri gufasha urwego rw’uburezi bivuze ko muri gufasha igihugu cyose.”

Ubwo umuhango wo gutaha iri shuri wabaga wahuriranye n’Umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga wizihijwe ku wa 3 Ukuboza, ibintu byatumye Ambasaderi Vrooman avuga ko kuba abafite ubumuga bahabwa uburyo bwo kugera ahantu runaka, ari intambwe ya mbere yo kugera mu ishuri no ku burezi.

Uretse kuvugurura iri shuri kandi ryahawe ibitabo byo gusoma ndetse abiga mu wa mbere kugera mu wa gatatu bashyirirwa ibitabo byo gusoma mu mashuri.

Iri shuri ribanza rya Kimihurura rifite abanyeshuri 1026 barimo 658 b’abakobwa n’abahungu 378.

Mu Ukwakira USAID yatangaje ko mu myaka itanu ifite gahunda yo gushora agera kuri miliyari 605Frw muri gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere u Rwanda, umubare munini w’aya ngo uzagenda muri gahunda z’uburezi zirimo n’igamije gutoza abana bato umuco wo gusoma.

Minisitiri Uwamariya na Ambasaderi Vrooma batashye iri shuri
Imirimo yo kuvugurura no kwagura iri shuri yatwaye miliyoni 400Frw
Hubatswe ibyumba by'amashuri bishya 12
Ambasaderi Vrooman na Minisitiri Uwamariya berekwa imirimo yakozwe kuri iri shuri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .