00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Utumatwishima yahishuye uko yagowe no kubona akazi

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 11 February 2025 saa 08:20
Yasuwe :

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yavuze ko byamusabye kubanza gukora nk’umukorerabushake adahembwa kugira ngo abone akazi, aboneraho gukebura urubyiruko rudafite akazi ariko rudafite na guhunda n’imwe yo kugashaka.

Minisitiri Dr Utumatwishima yabivuze kuri uyu wa 10 Gashyantare 2025 mu muhango wo guha impamyabushobozi urubyiruko rusoje amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro y’amezi atandatu muri Rwanda Polytechnic, binyuze muri gahunda ya IGIRE itegurwa na BPR Bank Rwanda Plc.

Minisitiri w’Urubyiruko yavuze ko abasoza amashuri atandukanye abenshi nta bushobozi baba bafite kuko na we ubwo yasozaga amasomo ya kaminuza nta mafaranga yari afite yo kwitegura neza ibirori byo guhabwa impamyabumenyi ndetse n’ababyeyi be ntayo bari bafite.

Yavuze ko ariko ibyo byabaye nk’ibimuhumuye amaso ku isoko ry’umurimo yari ajeho, bituma ashaka akazi n’umutima we wose kugira ngo nk’umuntu wari urangije kaminuza yikure mu bukene, ariko ahera ku bukorerabushake.

Ati “Nanjye narangije kwiga hari ahantu nashakaga akazi nk’umuganga njya gukorayo ubukorerabushake. Abandi baratahaga njye nkahasigara ntanafite n’ibyo gukora kuko [abarara izamu] umuganga mukuru yabaga yabahaye ibyo bagomba gukora. Nasigaraga ndi kubatera inkuru rimwe nkongeraho n’indirimbo zo mu bitabo ariko nkurikirana uko bari kwita ku barwayi.”

Minisitiri yakomeje kwihangana biza kugenda neza, abona akazi.

Yagaragaje ko iyo umuntu ageze mu bukorerabushake, akora kurusha abo uhasanze, bikaba byamufasha kubona akazi mu buryo atatekerezaga.

Minisitiri w’Urubyiruko yakomeje avuga ko ikindi gishobora gufasha urubyiruko rurangije kwiga ari ukwishyira hamwe rugakora nk’itsinda, ariko anarwibutsa gushaka akazi rubishyizeho umutima.

Ati “Ikindi ni ukwiyemeza gushaka akazi ubishaka kuko muri iyi minsi dufite imibare y’urubyiruko rudafite akazi, rutari ku ishuri, rutari kugashaka rutari no kwimenyereza ibintu na bike. Ugasanga umujene arazindukira kuri TikTok yarambirwa akajya kuri Instagram ubundi ukabona yanditse kuri X ngo abatagiye ku kazi nimuze tube tuganira.”

Yavuze ko urwo rubyiruko na rwo mu Rwanda umubare warwo umaze kuba munini kandi na rwo ruba rukeneye gusa neza no kujyana n’igihe mu buryo busaba amafaranga.

Minisitiri Utumatwishima yibukije urubyiruko ko gushaka akazi atari ukwitwara uko ubonye, ko ahubwo bisaba gukomeza kwiyungura ubumenyi, kuba umukorerabushake, gukurikirana gahunda zitandukanye zifasha urubyiruko kubona igishoro n’ibindi bitandukanye.

Guverinoma yiyemeje ko muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2), hazahangwa imirimo ibyara inyungu nibura miliyoni 1,25 ndetse buri mwaka hazajya hahangwa imirimo ibihumbi 250.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yakebuye urubyiruko rudafite akazi ariko rutanafite icyerekezo cyo kugashaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .