Muri iyi nama yatangiye kuri uyu wa 4 Ugushyingo ikazageza ku wa 7 Ugushyingo 2024, Minisitiri Dr. Ugirashebuja ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Col (Rd) Jeannot K Ruhunga na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Busingye Johnson.
Iyi Nteko Rusange ibaye ku nshuro ya 92, yitabiriwe n’abarenga 1000 baturetse mu bihugu 179.
Mu by’ingenzi iyi Nteko Rusange izibandaho harimo kwiga ku buryo bwo gutangira gukoresha ubwenge bukorano (AI) mu bikorwa byo gucunga umutekano ndetse no kurwanya iterabwoba.
Ni inama kandi izanakirirwamo Umunyamabanga Mukuru mushya w’iri huriro, Umunya-Bresil, Valdecy Urquiza, hakaba hazanabaho gutora abazajya muri Komite Nyobozi bahagarariye ibihugu bitandukanye.
Inteko Rusange ya Interpol iterana rimwe mu mwaka hagafatwa ibyemezo bikuru bigize gahunda z’umuryango, ibikenewe mu mibanire mpuzamahanga, imari na gahunda z’ibikorwa. Ibyo byemezo bishyirwa mu myanzuro y’inteko rusange. U Rwanda rwayakiriye mu 2015.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!