Ibi Trudeau yabivuze ubwo yari ari mu mwiherero n’abayobozi b’amahuriro y’ubucuruzi n’abakozi batandukanye.
Amajwi yo muri iyo nama yagiye hanze kubw’impanuka. UbwoTrudeau yavugaga ntabwo yari azi ko ibyo ari kuvuga biri kumvikana hanze.
Yavuze ko Trump ashaka kugira Canada leta ya 51 bijyanye n’uko iki gihugu gikungahaye ku mutungo kamere nk’amabuye y’agaciro.
Mu ijwi ryacitse atarangije, Trudeau yagize ati “Trump atekereza ko uburyo bworoshye bwo kubigeraho ari ukwigarurira igihugu cyacu ndetse ni ko kuri. Bazi umutungo kamere wacu ndetse barashaka cyane kuwungukiramo.”
Inshuro nyinshi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagiye avuga ko ashaka kugira Canada leta ya 51 ya Amerika, ndetse ntatinye kuvuga ko Minisitiri Trudeau yaba Guverineri w’iyo leta.
Mu kiganiro yagiranye na Fox News ku wa 09 Gashyantare 2025, ubwo yari ategereje kureba umukino usoza shampiyona ya Amerika, Trump yongeye kuvuga ko Canada byaba byiza ibaye leta ya 51 ya Amerika, ndetse ko agikomeye kuri iyo ngingo.
Ati “Ntekereza ko Canada byaba byiza ibaye leta ya 51 kuko dutakaza miliyoni 200$ buri mwaka kubera Canada, kandi sinzakomeza kurebera.”
Aya majwi ya Trudeau yagiye hanze nyuma y’uko Trump ahagaritse icyemezo cyo gushyiraho imisoro ya 25% ku bicuruzwa biva muri Canada bijya muri Amerika, mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo.
Iyi misoro yashyizweho na Trump avuga ko ari mu rwego rwo kugabanya abimukira, kurwanya icuruzwa ry’imiti ifatwa nk’ibiyobyabwenge ya Fentanyl no kugabanya icyuho kiri mu bucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi.
Canada igaragaza ko umunsi Amerika yashyizeho iyo misoro na yo izahita ishyiraho gahunda yo gusorersha ibicuruzwa biva muri Amerika byinjira muri Canada ku kigero cya 25%.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!