Minisitiri Shyaka yibukije abanyeshuri ko imbuto y’ubutwari itagendera ku myaka

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 2 Gashyantare 2020 saa 10:50
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase yasabye abanyeshuri gukurana umuco wo kuba intwari mu byo bakora byose, abibutsa ko imbuto y’ubutwari itagendera ku myaka runaka.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Gashyantare ubwo hizihizwaga umunsi w’Intwari. Ku mugoroba akaba yifatanyije n’abanyeshuri bo mu bigo biri mu Mujyi wa Rwamagana byari byahuriye mu rwunge rw’amashuri rwa St Aloys.

Muri uyu mwaka insanganyamatsiko y’uminsi w’Intwari igira iti “ Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu.”

Minisitiri Shyaka yasabye abana b’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye gukurana umutima wo kwanga ikibi no kukirwanya, bagashyira imbere gutsinda yaba mu ishuri ndetse no hanze, abibutsa ko ubutwari budasaba imyaka myinshi.

Ati “ Burya imbuto y’ubutwari ntabwo igendera ku myaka, ishobora kuza kare cyangwa ikaza itinze namwe mushobora kuyigira nonaha mukayikuriramo mukazaba intwari.”

Minisitiri Shyaka yibukije urubyiruko rw’abanyeshuri ko kugira ngo ube intwari ugomba kuba ukunda abaturage mbere na mbere no kwamagana amacakubiri.

Yabasabye gukura biteguye gusigasira ibyiza byagezweho ndetse no kwitegura gukora ibindi byiza bituma igihugu kiguma mu byiza.

Ati“ Urubyiruko rw’u Rwanda ruratanga icyizere cyane, urabona ko imitekerereze yabo binyuze mu byo bakina, uko bafata igihugu n’amateka yacyo biragaragaza ko bafite uburere, amashuri rero n’uburezi ni inkingi mu kubaka u Rwanda rw’ejo, ni ahantu hasigasirirwa ibyo twagezeho ariko ni n’ahantu twatera imbuto y’ubutwari ikamera vuba.”

Bamwe mu banyeshuri baganiriye na IGIHE bavuze ko bitewe n’ibiganiro bamaze iminsi bahabwa biganisha ku butwari, biteguye gukura banga ikibi.

Gwiza Noella yagize ati “ Ku ishuri tumaze iminsi dusobanurirwa ko natwe twaba intwari biciye mu kurwanya abahohotera bagenzi bacu, abacuruza ibiyobyabwenge kuri bagenzi bacu n’abandi bashaka guhungabanya umutekano w’igihugu. Ibi byose rero twiteguye kubikora kandi tukabigeraho.”

Muhizi Prime we yavuze ko akurikije ukuntu leta ibitaho ibabwira ko bagomba gukora ibikorwa by’ubutwari bakirinda kuba ivigwari nta munyeshuri ukwiriye gukora ibikorwa by’ubugwari. Yavuze ko agiye gufatanya na bagenzi be kongera ibikorwa byo gufasha abatishoboye bagamije kurwanya ubugwari.

Uretse ibiganiro byahawe abana b’abanyeshuri, kuri uyu munsi w’Intwari hanatashywe inzu 159 zatujwemo imiryango itishoboye. Izi nzu zikaba zarubatswe muri gahunda yiswe ‘Tujyanemo’ izasiga imiryango yose itishoboye yo mu Karere ka Rwamagana yubakirwa inzu.

Minisitiri Shyaka yavuze ko imbuto y'ubutwari itagombera imyaka
Abanyeshuri biyemeje gusigasira ibikorwa by'ubutwari biri mu Rwanda, no gukurana uwo muco

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .