Minisitiri Shyaka yatuwe ikibazo cy’inyubako za Leta zangiza isura y’Umujyi wa Huye

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 12 Ukuboza 2019 saa 08:09
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwagaragaje ko mu Mujyi wa Huye, hari inyubako nyinshi za Leta zishaje zangiza isura y’Umujyi kandi zikaba zidatanga umusaruro.

Ni ikibazo Umuyobozi w’Akarere ka Huye yagaragaje kuri uyu wa Gatatu mu nama nyunguranabitekerezo yahabereye, yahuje abayobozi b’inzego z’ibanze n’iz’umutekano bo mu turere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Gisagara na Huye.

Sebutege Ange yavuze ko Umujyi wa Huye wavuguruwe ukurwamo amatongo yari ahamaze igihe kinini ariko bagifite ikibazo cy’inzu za Leta zigihari kandi zishaje asaba ko hagira igikorwa.

Yasabye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, kubakorera ubuvugizi icyo kibazo kigakemuka.

Ati “Tukagira n’inyubako za Leta ziri muri uyu mujyi zishaje kandi zidatanga umusaruro zituma n’ishusho cyangwa isura y’umujyi itagaragara neza. Twifuza ko izo Leta ibona dufatanyije n’inzego ubutaka bukenewe bwafatwa bukabyazwa umusaruro ariko n’ubundi butaka bukaba bwakwegurirwa abaturage bakabubyaza umusaruro.”

Mu Mujyi wa Huye hagaragara inzu nyinshi za Leta ziganjemo iza Kaminuza y’u Rwanda ziri ahitwa ku i Taba zidakorerwamo kuko zimwe zikikijwe n’ibihuru.

Hari n’izindi ziri mu Mujyi rwagati zidakoreshwa ku buryo bigaragara ko zibangamye.

Bamwe mu baturage bahaturiye bavuga ko hakwiye kugira igikorwa kuko zibangamye kandi zibatera ubwoba mu masaha y’ijoro kuko zishobora kwihishwamo n’amabandi cyangwa abagizi ba nabi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko kimwe mu bizakemura icyo kibazo ari ibigo bya Leta bigiye kuza gukorera mu Karere ka Huye bikazajya muri izo nyubako.

Ati “Hari ibigo bitandukanye nk’uko babibamenyesheje bizaza muri uyu mujyi, byagombye no kuba byagezemo, ndibwira ko bizasubiza icyo kibazo.”

Icyemezo cya Guverinoma cyohereje mu mujyi wa Huye Ikigo gishinzwe Iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Inama y’Igihugu y’amashuri makuru na za Kaminuza (HEC) n’ishami ry’ubushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye inganda (NIRDA).

I Huye kandi hashyizwe Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC), Ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere Ubumenyingiro n’imyigishirize y’imyuga (WDA), Ikigo cy’Ingoro z’umurage w’u Rwanda n’ishami rya Kaminuza y’u Rwanda.

Prof Shyaka yasabye ko abikorera bakorana umurava bagamije iterambere ryabo n’iry’Umujyi wa bo wa Huye kugira ngo iterambere ryifuzwa rigerweho.

Iyo nama nyunguranabitekerezo yabaye kuri uyu wa Gatatu yibanze ku mibereho myiza y’abaturage n’umutekano.

Yitabiriwe n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Mukeshimana Gerardine; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Kazura Jean Bosco; Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel; n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, CP Namuhoranye Félix ndetse n’abandi.

Bamwe mu bitabiriye inama bateze amatwi ibiganiro byayitangiwemo
Abitabiriye inama bahawe umwanya wo kungurana ibitekerezo
Iyo nama yitabiriwe n'abayobozi b'uturere twa Gisagara, Nyaruguru, Huye, Huye na Nyamagabe
Minisitiri Shyaka yavuze ko kimwe mu bizakemura icyo kibazo ari ibigo bya Leta bigiye kuza gukorera mu Karere ka Huye
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasabye abikorera bo mu Karere ka Huye guteza imbere Umujyi wa bo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza