Minisitiri Shyaka yasabye abayisilamu kwirinda ubuyobe bw’abasoma Quran bakayumva uko itari

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 17 Kamena 2019 saa 08:05
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yasabye abayisilamu bo mu Rwanda gusoma no gusobanukirwa neza ibyanditswe mu gitabo gitagatifu Quran no kwirinda abagoreka inyigisho zayo bagamije kuyobya abandi.

Yabitangaje kuri iki Cyumweru mu muhango usoza amarushanwa mpuzamahanga yo gusoma no gufata mu mutwe Quran, wabereye muri Kigali Convention Centre.

Amarushanwa yateguwe n’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda ufatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga witwa Haya Alkair.

Minisitiri Shyaka yavuze ko Quran ari igitabo cyigisha abantu kubana neza, gufatanya no kuba umwe.

Yavuze ko abayisilamu bakwiriye gukomeza guharanira kugisoma bashaka kumenya ubutumwa bwiza bubafasha kwirinda abitwaza inyigisho z’ubuyobe bagamije ibikorwa bibi.

Yagize ati "Kwiga no kumenya Quran ku bayisilamu ni amahirwe yo kumenya no gusobanukirwa ibyanditswe muri yo, abayisoma bakaba abayoboke b’ubutumwa bwiza , bikabafasha no kwirinda ubuyobe bushobora kugariza abayisoma cyangwa batayizi cyangwa batajyana n’ibiyanditsemo, byaba ari ibiganisha ku butagondwa n’ibindi byangiza ishusho."

Shyaka yavuze ko kuba Islam bisobanuye amahoro, bijyanye cyane n’umurongo u Rwanda rwihaye ariyo mpamvu umusanzu w’abayisilamu mu kubaka u Rwanda ukenewe.

Ati "Islam bivuga amahoro kandi natwe nk’u Rwanda imari yacu ikomeye ni amahoro n’umutekano. Murumva ko ni nka bya bindi ngo ibisa birasabirana. kuba umuyisilamu mu Rwanda bigomba kuvuga gukunda ayo amahoro, kuyaha agaciro, kuyaharanira no gukunda igihugu kiryoshye nk’u Rwanda."

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yavuze ko umuryango w’abayisilamu mu Rwanda uzakomeza gushyigikira ubuyobozi bwiza bwatumye abayisilamu bongera kugira ubwisanzure nyuma ya 1994.

Sheikh Hitimana yavuze ko guhera mu gihe cy’abakoloni kugeza kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri, abayisilamu nta bwisanzure bari bafite mu Rwanda.

Yagize ati " Igikorwa nk’iki gishimangira imiyoborere myiza dufite mu gihugu cyacu itanga ubwisanzure mu myemerere, nta vangura cyangwa ihezwa iryo ari ryo ryose. Amateka agaragaza ko ku gihe cy’abakoloni b’ababiligi haciwe iteka mu 1924 ryo gushyira hamwe abayisilamu mu cyiswe inkanbi za giswahili hagamijwe kubaheza no kubavangura mu bandi banyarwanda."

Ashingiye ku bwisanzure Islam yabonye, Mufti Hitimana yavuze ko mbere ya 1994 nta muyisilamu n’umwe wari warafashe mu mutwe igitabo cya Quran, nyamara ubu ngo hari abasaga ijana.

Ni ku nshuro ya munani mu Rwanda habera amarushanwa mpuzamahanga yo gusoma no gufata mu mutwe Quran. Kuri iyi nshuro abarushanyijwe mu cyiciro cya nyuma ni 51 baturutse mu bihugu 25.

Abana bo mu bihugu bitandukanye barushanyijwe gusoma neza Quran
Abayisilamu basabwe gusoma Quran bagacengerwa n'inyigisho zayo z'ukuri
Abayisilamu batandukanye bari bitabiriye aya amarushanwa
Khalid al Hajaj, uhagarariye abafatanyabikorwa muri iri rushanwa
Sheikh Hitimana yavuze ko guhera mu gihe cy'abakoloni kugeza kuri Repubulika ya mbere n'iya kabiri, abayisilamu nta bwisanzure bari bafite mu Rwanda.
Minisitiri Shyaka yasabye abayisilamu mu Rwanda kuba umusemburo w'amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza