Minisitiri Shyaka yasabye abagituye mu manegeka no mu bishanga kwihutira kwimuka

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 25 Mutarama 2020 saa 02:54
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihigu, Prof Shyaka Anastase, yakanguriye abagituye mu bishanga no mu manegeka, cyane cyane mu mujyi wa Kigali ko bakwiye kwihutira kubivamo kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yabigarutseho kuri uyu wa 25 Mutarama 2020 ubwo yifatanyaga n’abaturage bo Mirenge ya Nyamirambo na Kigali ka mu Karere Nyarugenge, mu muganda rusange usoza uku kwezi, wakorewe ahitwa Meraneza.

Muri uyu muganda abaturage n’abayobozi batangije imirimo yo gukora umuhanda ufite uburebure bwa kilometero zisaga eshatu n’igice, uhuza Rwesero na Nyamirambo, ufite agaciro ka miliyoni zisaga 88Frw.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisiime Nzaramba, yavuze ko agace ka Meraneza gakeneye kubungabungwa, kuko kegereye agace k’ubukerarugendo, by’umwihariko ibigabiro by’umwami.

Ati “Tukaba dusaba kugira ngo dufatikanye mu rwego rwo kuhateza imbere ubukerarugendo, cyane ko aka gace dufitemo hegitari 60 zikegenewe ubukerarugendo.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, yashimye uburyo abaturage bashyize imbaraga zabo mu gukora uwo muhanda aho hafi 80% byabo ari ubwitange bwabo.

Yavuze ko ubukerarugendo ari rumwe mu nzego zifasha abaturage kugera ku iterambere ariko ko hari ibyo basabwa gukora kugira ngo rubashe gutanga umusaruro uko bikwiye.

Ati “Twitegure gukira twabikoreye, twitegure ubukerarugendo buteye indi ntambwe, bubyara ubukire, twitegure kuhagirira isuku nyinshi, gutekereza ubikorwa n’imishinga myinshi bijyanye n’iryo terambere rishingiye ku bukerarugendo.”

Minisitiri Shyaka yavuze ko ibikorwa by’ubukerarugendo byegereye Meraneza bitatanga umusaruro mu gihe abakerarugendo batabona inzira ibanogeye banyuramo, kubera amanegeka n’ibishangaa bitabungabunzwe.

Ati “Icy’ingenzi rero dukomeze umurego, tuhagire neza, tuhagirire isuku, ari aha tuvuga ariko n’ahandi hahegereye ndetse no muri Kigali yose, kuko ngira ngo nta wakwifuza kuza muri Meraneza heza h’ubukerarugendo azamutse muri Nyamirambo, mu Biryogo n’ahandi hari umwanda. Ubwo rero isuku uretse kuba isoko y’ubuzima igiye no kuba isoko y’ubukire n’amafaranga.”

“Nkaba nagira ngo Abanyakigali bashyire imbaraga mu isuku, bashyire imbaraga mu gutura aheza, tunafatanye, dushyire imbaraga zo kugira ngo tuve mu manegeka duture ahakwiye guturwa... Igikorwa cyo gutura no kuba heza, cy’isuku tunagifatanye no kwihutisha ibikorwa byo kuva mu bishanga kuko nabyo ni ibizana bwa bukerarugendo.”

Mu Mujyi wa Kigali, iyi gahunda yo kwimura abatuye nabi yatangiye hari ibikorwa 7222 biri mu bishanga, ibyinshi muri byo birenze 70% ni inzu zari zituyemo abantu. Hafi inzu 2600 nta cyangombwa na kimwe zari zifite.

Guverinoma ivuga ko yari ifite gahunda yo kubakira abatishoboye bagera ku 12 000 ariko kubera iyi gahunda yo gukura abantu mu manegeka bazagera ku 16 000.

Hakozwe umuganda hubakwa umuhanda ahazwi nka Meraneza
Umuganda wakoranywe akanyamuneza kuri uyu wa Gatandatu
Abato n'abakuru bafatanyaga guponda isima
Minisitiri Prof Shyaka afatanya n'abandi kubaka umuyoboro w'amazi ku muhanda
Minisitiri w'Ibikorwa remezo Amb Gatete Claver ni umwe mu bifatanyije n'abaturage mu muganda mu murenge wa Kigali
Umuhanda urimo kubakwa ureshya na kilometero 3.5
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa afatanya n'abandi ku muganda
Uyu muganda witabiriwe n'abato n'abakuru
Abaturage bari babukereye bategereje kumva impanuro z'abayobozi nyuma y'umuganda
Senderi International Hit yashyuhije abaturage nyuma y'umuganda
Abayobozi bifatanyije n'abaturage nyuma y'umuganda
Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge Kayisiime Nzaramba yavuze ko agace ka Meraneza gakwiye kubungabungwa kuko kabereye ubukerarugendo
Inzego z'umutekano zirimo Ingabo na Polisi zitabiriye uyu muganda
Minisitiri Shyaka yasabye abaturage kwita ku isuku no gutura neza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza