Minisitiri Shyaka yakomoje ku mavugurura y’imiyoborere yihariye mu nzego z’ibanze

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 22 Nzeri 2019 saa 04:23
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko inzego z’ibanze zifite akazi kenshi ku buryo zikenera ubushobozi bwisumbuyeho kugira ngo zirusheho gukora neza.

Yabigarutseho atangiza amahugurwa y’iminsi ibiri agamije kongerera ubumenyi bw’imiyoborere abayobozi b’uturere n’Umujyi wa Kigali n’ab’ibigo bishamikiye kuri Minaloc yiswe “Leadership Master Class’’, kuri uyu wa 22 Nzeri 2019.

Minisitiri Shyaka yavuze ko iyi ari gahunda y’imyaka itanu yagenewe inzego z’ibanze, hagamijwe kubaka ubushobozi bwazo mu iterambere rirambye.

Yagize ati “Uyu ni umwaka ubanziriza uw’icyerekezo 2020, utuganisha mu kwesa imihigo y’ibyo twiyemeje. Ubu dusigaje imyaka itanu ngo gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi “NST1” irangire. Ni umwaka kandi uganisha ku kubaka ubushobozi budasanze bw’inzego z’ibanze.’’

Yakomeje avuga ko hakenewe gufatwa igipimo gishya mu gukorana n’abaturage no gukemura ibibazo bafite.

Prof Shyaka yavuze ko imirimo y’inzego z’ibanze ikomezwa no kuba arizo zishyira mu bikorwa gahunda zose z’iterambere ry’igihugu.

Ati “Uhereye ku bidukikije, ubuzima n’ibindi nubwo bifite za minisiteri bireba ariko usanga bibazwa abayobozi b’uturere n’inzego z’ibanze muri rusange.’’

Leta y’u Rwanda yizeye ko gahunda yo guhugura abayobozi izabyara umusaruro bijyanye n’amavugurura akenewe mu nzego z’ibanze.

Prof Shyaka yavuze ko “Amavugururwa amaze iminsi aganirwaho n’izindi nzego kandi turibwira ko muri uyu mwaka, azanozwa ashyirwe mu bikorwa, ibisaba ko amategeko ahindurwa bikorwe kugira ngo twubake inzego z’ibanze zihamye, zishoboye kandi zikorera umuturage neza.’’

Amavugurura yahereye mu Mujyi wa Kigali aho imiyoborere yawo yavuguruwe, ugahabwa ubuzima gatozi mu gihe uturere twa Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro tuzakomeza gutanga serivisi nk’ibisanzwe.

Ati “Ni iriya ntumbero turimo, Kigali ntikimeze nkuko akarere k’icyaro kameze. Icya mbere turacyafite uturere dufite imijyi iyingayinga Kigali kandi nayo si uturere tw’icyaro cyane. Icya kabiri dufite inzego zegereye abaturage nk’imirenge n’utugari, uko zimeze ni uko zubatswe mu myaka 20 ishize, ntizikijyanye n’igihe.’’

“Akagari k’uyu munsi, ntikakijyanye n’ibyo gatezweho kuko ni byinshi, twakomeje kumanura serivisi, tukarundaho ariko ntitwagahinduye ngo tukubake kagire imbaraga n’ubumenyi gashobore guha serivisi nziza. Umurenge nawo ukeneye kubakwa kurusha uko twawutekereje mu myaka 20 ishize. Ni ukongerera inzego ubushobozi no kubakira abayobozi bazo ubushobozi ngo iterambere ritagira ikirica intege.’’

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko inzego z'ibanze zikeneye kongererwa ubushobozi ku buryo na serivisi ziha abaturage zirushaho kwaguka

Abayobozi b’uturere batunze agatoki ubumenyi bahabwa mbere yo kwinjira mu kazi

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice, yavuze ko bizeye kuzatanga impinduka binyuze mu mahugurwa bahawe.

Yagize ati “Intego ni ugukorera hamwe mu kurushaho kuzuza no kunoza inshingano. Abantu bagiye bahugurwa mbere yo kwinjira mu nshingano byaba byiza cyane kuko bituma hari ibibazo uhura nabyo, ugahira ubibonera umuti.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yagaragaje ko hari abatuzuza inshingano kubera ko batubakiwe ubushobozi.

Yagize ati “Biba bisaba ko hari ubumenyi runaka abantu bakenera burenze ubwo bakuye mu ishuri.’’

Yakomeje avuga ko hari abayobozi bagorwa no gukora akazi kuko hari ubumenyi badafite.

Ati “Barahari rwose benshi. Umuntu aza yari avuye mu bindi, yakoraga neza ariko yagera mu buyobozi bikaba ikibazo. Nta kindi kiba cyabaye usibye ko ataba afite ubushobozi yubakiwe bwamufasha kuzuza izo nshingano.’’

Aya mahugurwa yateguwe na Minaloc ifatanyije na UNDP Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’abakozi n’umutungo, RMI, gifatanyije na The Pacific Institute ikorera muri Afurika y’Epfo.

Afite insanganyamatsiko iganisha ku kuyobora ikipe itsinda n’iterambere ridaheza “Leading High Performance Teams and Participatory Development.’’

Abayobozi bashya barimo ab'Umujyi wa Kigali baheruka gutorwa bitabiriye aya mahugurwa
Abayobozi b’uturere n’Umujyi wa Kigali n’ab’ibigo bishamikiye kuri Minaloc bari guhabwa amahugurwa y’iminsi ibiri agamije kubongerera ubumenyi bw’imiyoborere
Minisitiri Shyaka yabwiye itangazamakuru ko hari gutekerezwa amavugurwa azakorwa mu nzego z'ibanze
Nyuma yo gufungura amahugurwa y'iminsi ibiri hafashwe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza