Minisitiri Shyaka yaburiye abashumbusha inka abahanirwa kuragira mu kigo cya Gabiro

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 17 Nyakanga 2019 saa 11:02
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase yavuze ko bagiye kongera ibihano bihabwa abaturage bajya kuragira mu kigo cya gisirikare cya Gabiro kandi batabyemerewe nyuma yo gusanga hari bamwe bahabwa ibihano bakongera bagasubizayo inka.

Ubusanzwe inka zifatiwe mu kigo cya gisirikare cya Gabiro zitezwa cyamunara amafaranga azivuyemo akajya mu isanduku ya leta.

Uyu mwanzuro ukaba warafashwe n’inama njyanama z’uturere dutatu dukora kuri iki kigo aritwo; Nyagatare, Gatsibo na Kayonza.

Ni umwanzuro watumye bamwe mu borozi bajyanaga inka muri iki kigo babireka gusa ngo hari n’abandi batarabicikaho.

Ubwo yafunguraga kumugaragaro gahunda yiswe ‘Ukwezi kw’ibisubizo’ yitezweho gukemura ibibazo by’abaturage mu gihe cy’ukwezi kumwe mu ntara y’Iburasirazuba, Minisitiri Shyaka yavuze ko ibihano bagiye kubyongera kugira ngo abaturage babicikeho.

Yagize ati “Gukarishya ibihano biba bivuze guca intege ushaka gukora icyaha. Hari abonesha nk’inka 10 cyangwa 20 zafatirwayo zigatezwa cyamunara, abaturanyi be bakamuha izindi bakanamurengereza umubare yari afite bigatuma n’ubutaha agaruka kuragira mu Kigo. Uwo muco w’insubiracyaha niwo dushaka guca.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo dushaka ko mwongera kuduha inka zanyu ngo tuzigurishe, ntabwo dushaka ko mwongera kuriha inka zanyu, aho kugira ngo uzirohe zigurishwe niba ufite inka 50 warebamo inka imwe cyangwa eshanu ukazigurisha zikaragira izisigaye aho kuzishora mu kigo cya gisirikare.”

Minisitiri Shyaka yavuze ko abagabira abandi inka kuko izo bari bafite zafatiwe muri pariki bagiye kujya nabo bakurikiranwa bagahanwa.

Yanakomoje ku ngaruka zo kuragira mu kigo cya Gabiro, kuko ngo byakururaga uburenge bigatuma inka zo muri utwo turere zishyirwa mu kato.

Bamwe mu baturage bemereye Minisitiri Shyaka ko batazongera kuragira muri iki kigo ndetse ko bagiye kugenzura bagenzi babo bazi bajya bajya kuragiramo akaba aribo ubwabo babifatira.

Minisitiri Shyaka yaburiye abashumbusha inka abahanirwa kuragira mu kigo cya Gabiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza