Minisitiri Shyaka yaburiye abacuruza utubari barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 27 Kanama 2020 saa 05:45
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko nta rwitwazo ruzabaho ku bayobozi b’uduce dukomeje kurenga ku mabwiriza yo gukumira icyorezo cya COVID-19, nyuma y’uko abandura bakomeje kwiyongera, ari nako umubare w’abapfa uzamuka.

Minisitiri Shyaka yabitangaje kuri uyu wa Kane, ashimangira ko kimwe mu byagaragaye bituma igihugu kitabasha kuganza iki cyorezo cya COVID-19, ari uko mu mabwiriza atangwa arimo gufunga utubari, hari bamwe aho kudufunga bagiye batwimurira ahandi.

Yavuze ko mu kwezi gushize inzego z’ibanze zafatanyije na Polisi mu igenzura, ariko aho bageze basanze hari ikibazo mu kubahiriza amabwiriza yashyizweho.

Yakomeje ati “Muri uko kwezi gusa twafashe utubari dusaga 3500, twasanzemo abantu bakabakaba 13 000, ubwo ni mu gihe cy’ibyumweru bine gusa. Namwe mukore iyo mibare mwumwe ukuntu bingana, ni ibintu biri hejuru cyane.”

“Ugasanga rero ikintu cy’utubari, rimwe na rimwe ugasanga ibyari utubari byiyise restaurant, noneho ugasanga twa tubari turiyongereye kandi byiswe ko twabifunze. Rero uko kutubahiriza amabwiriza, nicyo cyabaye intandaro yo kugira ngo dukomeze kugira utwo tubari.”

Minisitiri Shyaka yavuze ko muri ibi bihe hotel zifunguye, nta wemerewe kuyitiranya n’akabari, yitwaje indonke yisumbuye ashobora kubibonamo.

Yakomeje ati “Niyo mpamvu mu byemezo, twaba utubari twari twarafunzwe, twaba ndetse n’utu twajyaga tugenda tukimukira ahandi, cyangwa se tukaba twakoreraga mu mahoteli, twose guhera uyu munsi turafunze.”

“Utubari twose turafunze, twaba ari uturi muri hoteli, turafunze. Haba ari wa wundi wagiraga restaurant akayihinduramo akabari, restaurant zirafunguye ariko restaurant izahinduka akabari, izahita ifungwa kandi nta yindi nteguza. ”

Yasabye inzego z’ibanze gukurikirana cyane ko ayo mabwiriza yubahirizwa, hakagenzurwa n’abakomeza kwimurira utubari mu ngo zabo.

Minisitiri Shyaka yanavuze ko mu mabwiriza mashya, ahantu hakorera abantu benshi bagomba kwita ku gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, kandi bakambara udupfukamunwa.

Yakomeje ati “Ngendeye kuri icyo cyegeranyo cy’ibyo tumaze iminsi dukorana na Polisi y’Igihugu, muri bya byumweru bine gusa, tubona abantu bakabakaba 40 000 nta ntera iri hagati yabo ariko abo iyo unyujije amaso hirya no hino, mu by’ukuri usanga ari na bake, ni ukuvuga ngo na none ntabwo twabashaka kugera hose, ariko n’iyo mibare yonyine irivugira.”

“Ikindi ugasanga abantu 70000 batambaye udupfukamunwa, muri bya byumweru bine gusa bafatwa, ibihumbi hafi 60 by’abantu bagenda nyuma y’amasaha, ibyo byose ni ibigaragaza ko dukeneye kuzamura igipimo.”

Minisitiri Shyaka yasabye ko abikorera no mu nzego za leta bagabanya umubare w’abajya mu kazi, kandi abacuruzi bagashyira imbaraga mu kwishyurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, abantu bajya guhaha nabo bakinjira bahanye intera mu kwirinda ubucucike.

Yasabye abayobozi mu nzego zose gukaza ingamba, abarenga ku mabiwiriza yashyizweho bagafatirwa ibihano bibakwiriye, kimwe n’abayobozi bazatatira inshingano.

Ati "Ibyo biraza no kujyana n’uko tugomba gukaza n’ibihano. Ndagira ngo mbonereho akanya nsabe ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, nta rundi rwitwazo, ahantu umuyobozi wese ari, yaba Meya, yaba umuyobozi w’Umurenge, yaba umuyobozi w’Akagari, iyo fasi ni we uyibazwa, ni we uyikurikirana, aho tuzajya dusanga ishyirwa mu bikorwa ridakora, aya mabwiriza akomeza kubangamirwa, ubwo uwo muyobozi na we azajya abibazwa."

Kugeza kuri uyu wa Kane abamaze kwandura COVID-19 mu Rwanda ni 3625, abamaze gukira ni 1810, mu gihe abandi 15 imaze kubahitana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .