Minisitiri Sezibera yagaragaje ibintu bitatu abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi bibeshyeho

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 15 Mata 2019 saa 02:27
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Richard Sezibera, yavuze ko abateguye bakanashyira mu bikorowa Jenoside yakorewe Abatutsi bibeshye ku bintu bitatu birimo imbaraga z’ukuri, iz’ubumwe bw’abanyarwanda n’iz’abahagaritse Jenoside.

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, igaragaza ko tariki ya 15 Mata 1994 Abatutsi basaga 15000 biciwe ku rusengero rw’Abangilikani rwa EAR Ruhanga mu Mujyi wa Kigali, mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Uru rusengero ubu ni Urwibutso rwa Jenoside rushyinguwemo abarwiciwemo n’abakuwe mu bice byegereye Umurenge wa Rusororo.

Mu muhango wo kwibuka inzirakarengane ziruhukiye muri uru rwibutso kuri uyu wa Mbere, Minisitiri Sezibera yavuze ko abateguye Jenoside bibeshye ku bintu bitatu kandi bamwe muri bo banze guhinduka bakomeje kwibeshya.

Yagize ati “Icya mbere bibeshye ku mbaraga z’ukuri bubaka politiki ishingiye ku kinyoma cy’uko Abanyarwanda tutari bamwe, cy’uko igihugu kigira bene cyo abandi bakaba abavantara. Bibeshye rero ku mbaraga z’ukuri. Abataratinyuka kuvuga ukuri ku byabaye, abazi aho abantu tutarashyingura baherereye, abo baracyibeshya.”

“Icya kabiri ni uko bibeshye ku mbaraga z’ubumwe, bubatse politiki ivangura Abanyarwanda [...] ariko ntabwo batinze kubona ko bibeshye kuberako iyo politiki y’amacakubiri niyo yatugejeje kuri Jenoside. Twebwe rero dukomeze twubakire ku kuri n’ubumwe. Icya gatatu bibeshye ku mbaraga z’ubuyobozi bwa RPF Inkotanyi.”

Yavuze ko RPF yagiye ibwira abateguye Jenoside kubihagarika ariko barakomeza, kugeza ubwo uyu muryango wafashe iya mbere ukayihagarika ukarokora n’abicwaga. Imbaraga zatsinze ikibi ngo zizakomeza kwiyongera ku buryo Jenoside itazasubira ukundi.

Yanashimangiye ko kuba ubu u Rwanda rufite politiki yubakiye ku kuri, ubumwe bw’abanyarwanda kandi igashingira no ku buyobozi bwiza, nta kizarubuza gutera imbere.

Karemera Yves warokokeye muri uru rusengero, yatanze ubuhamya ku nzira y’umusaraba banyuzemo nyuma yo gushishikarizwa guhungira muri uru rusengero ariko abicanyi ntibatinye ingoro y’Imana bakabasangamo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Steven yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, Abanyarwanda basabwa gukomeza inzira y’ubumwe n’ubwiyunge bakiyubakira igihugu.

Ati “Ni ukwiyubaka dusana ibikomere by’umitima, umubiri ariko tunanishakamo imbaraga zo gukomeza mu cyerekezo cy’igihugu no kubaka ibishoboka cyane cyane twita ku bacitse ku icumu no kubashakira ibishoboka by’ibanze kugira ngo ubuzima bukomeze kandi bugende neza.”

Mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhanga haruhukiye imibiri ibihumbi 36 kongeraho imibiri 65 yashyinguwemo uyu munsi. Irimo 33 yavanywe mu Murenge wa Bumbogo 19 yavanywe muri Kimuhurura, 7 yo mu Murenge wa Ndera, Umwe wo mu Murenge wa Kacyiru n’itanu yo mu Murenge wa Rusororo.

Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga Dr. Richard Sezibera ubwo yari mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ku wa 7 Mata

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza